Bwiza

Umunyarwenya Doctall Kingsley arifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 20 Ugushyingo 2026 saa 06:59
Umunyarwenya Doctall Kingsley arifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda

1493805

Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley, uzwiho kugaragaza ko akunda Perezida Paul Kagame, yatangaje ko yifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, avuga ko kubugeraho byaba ari kimwe mu bintu byamushimisha cyane mu buzima bwe.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Chita Magic, aho yabajijwe niba yifuza kuba Umunyarwanda.

Kingsley, akunze kwita Perezida Kagame umubyeyi we, yavuze ko ari icyifuzo amaze igihe afite, nubwo yemera ko kubona pasiporo y’u Rwanda atari ibintu byoroshye.

Yagize ati: “Ni ikintu mpora nifuza.”

Yongeyeho ko aramutse ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, ibyishimo yagira byaba bikomeye ku buryo abantu bazabona umugabo ukuze agaragaza ibyishimo mu buryo budasanzwe.

Uyu munyarwenya amaze iminsi i Kigali, aho yageze ku wa 16 Ugushyingo 2026. Ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira igitaramo ‘Thank God It’s Funny’, kizaba ku wa 27 Ugushyingo muri Petit Stade, ahazahurira abanyarwenya batandukanye.

Mu gihe ari mu Rwanda, Kingsley yanitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye na Mali kuri Stade Amahoro. Yananasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside ziharuhukiye.

Yanasuye Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye i Kimihurura.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.