Bwiza

Uwahoze ari Nyampinga wa Uganda yinjiye mu Gisirikare cya Amerika

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 19 Ugushyingo 2026 saa 07:50
Uwahoze ari Nyampinga wa Uganda yinjiye mu Gisirikare cya Amerika

1490089

Leah Kagasa wabaye Nyampinga wa Uganda mu 2016, yinjiye mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (United States Air Force).

Kagasa yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko yari amaze amezi abiri atagaragara mu ruhame, ariko akaba agarutse afite izina rishya ry'uko ari umwe mu basirikare b'Ingabo zirwanira mu Kirere za Amerika, bazwi nka Airmen.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram, yagize ati: “Naburiwe irengero amezi abiri, ngarutse ndi umusirikare wo mu Ngabo zirwanira mu Kirere zikomeye kurusha izindi ku Isi! Icyubahiro cyose ni icy'Imana.”

Kagasa yabaye Nyampinga wa Uganda mu 2016, ahagararira igihugu cye mu marushanwa ya Miss World yabaye muri uwo mwaka.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.