Abashoferi b'amakamyo bo muri Kenya bajyana ibicuruzwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) basabwe guhagarika akazi kubera iyicwa ry'abashoferi 12, barimo n'Umunyakenya.
Ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga bakora ingendo ndende muri Kenya (LoDDCA) ryatanze umuburo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Ukwakira, ryemeza ko imyigaragambyo kubera ikibazo cy’umutekano muke yatangiye.
Iyi myigaragambyo biravugwa ko yahagaritse urujya n'uruza rw'amakamyo mu nzira ya Mahagi-Kisangani muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (DRC), aho abashoferi basaba kugira igikorwa ku bibazo by’umutekano wabo bigenda byiyongera nk'uko inkuru dukesha kenyans.co.ke ivuga.
LoDDCA yagize iti: “Ishyirahamwe ry’abatwara ibinyabiziga bakora ingendo ndende (LoDDCA) ryemeza ko imyigaragambyo y’abashoferi kubera umutekano muke ku nzira ya Mahagi-Kisangani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangiye ku mugaragaro uyu munsi, ku itariki ya 20 Ukwakira 2026. Kugeza ubu nta rujya n’uruza rw’amakamyo mu nzira bireba, kuko abashoferi bahagurukiye kurwanya ibibazo by’umutekano byiyongera no gusaba ko hagira igikorwa byihuse mu kurinda abakora mu bwikorezi bakorera muri DRC”.
Iri shyirahamwe ryavuze ko iyi myigaragambyo yakurikiranye n’amakuru y’iyicwa ry’abashoferi 12, barimo n’Umunyakenya witwa Mohamed Tahili. Urupfu rwe kuva icyo gihe rwongereye impungenge mu bashoferi b'amakamyo.
Ishyirahamwe ryahamagariye abatwara abantu, za gasutamo, abohereza ibicuruzwa, amasosiyete y’ibikoresho, ba nyiri imizigo guhita bahagarika gupakira no kohereza imizigo igenewe koherezwa muri Congo.


