Bwiza
ads

Umusore wo muri Kenya mu minota itatu 'yacucuye' akayabo banki ikomeye mu Rwanda

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 06:51
Iminota 5 yo gusoma
Umusore wo muri Kenya mu minota itatu 'yacucuye' akayabo banki ikomeye mu Rwanda

Umusore wo muri Kenya witwa Evans Nandwa, wize amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga (IT), yatawe muri yombi i Nairobi, akurikiranyweho uburiganya bwo gucucura banki ikorera mu Rwanda yitwa NCBA Rwanda angana na miliyoni 57.5 z’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga agera ku mafaranga y' u Rwanda miliyoni 652 n'ibihumbi 473.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa TUKO dukesha iyi nkuru kiravuga ko Nandwa akekwaho guhindura imikorere ya sisitemu ya NCBA Rwanda nyuma y’iminota itatu gusa ahawe uburenganzira bwemewe (Login credentials) bwo kuyigeramo mu gice cyayo cy’imbere gikoreshwa mu gucunga no kugenzura ibikorwa bya banki (backend).

Bivugwa ko ubwo buriganya bwamaze iminsi myinshi butaramenyekana, kugeza ubwo igenzura n’igereranya ry’ibaruramari ryagaragaje icyuho kinini mu mafaranga.

Ibi byabaye nyuma y’uko abagenzacyaha bivugwa ko basanze impinduka zikemangwa zakozwe muri kode shingiro ya porogaramu banki ikoresha, zikaba zarakozwe hakoreshejwe amakuru y’ibanga yo kwinjira muri sisitemu yari yarahawe Nandwa.

Impinduka zikemangwa muri kode ya porogaramu

Evans Nandwa, umukozi w’ikigo Ronford Digital Limited gitanga serivisi z’ubujyanama mu ikoranabuhanga, bivugwa ko yari yahawe uburenganzira bwo kugera kuri sisitemu za banki zikoreshwa mu bikorwa nyirizina, mu gihe cy’imirimo isanzwe yo kuyibungabunga, ku wa 6 Kamena 2025.

Nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Kenya (DCI), Ishami ryarwo rishinzwe kugenza ibyaha by'uburiganya mu mabanki, ubwo burenganzira bwo kugera muri sisitemu ya banki bwari bugamije koroshya imirimo yo kuyibungabunga no kuyivugurura, harimo no kunoza uburyo banki ihuzwa na serivisi z’amafaranga yo kuri telefoni ya MTN Rwanda.

Abagenzacyaha bavuga ko nyuma y’iminota igera kuri itatu gusa uburenganzira bwari buhawe Nandwa bwo kugera muri sisitemu ya banki bumaze gukora (ni ukuvuga amaze kwinjiramo), amakuru y’ibanga yari yarahawe yo kwinjira muri iyo sisitemu yayakoresheje mu guhindura igice cya kode shingiro ya porogaramu banki ikoresha.

Iryo hindurwa rikekwa ko ryagize ingaruka ku mikorere ya porogaramu ishinzwe gutunganya no kwemeza amafaranga akurwa kuri konti binyuze ku muyoboro wa serivisi z’amafaranga yo kuri telefoni ya MTN Rwanda.

Harakekwa konti za banki 70 zakoreshejwe muri ubu bujura bwakorewe NCBA Rwanda

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, kode yahinduwe yari yarateguwe ku buryo yamenya konti 70 zatoranyijwe mbere. Abagenzacyaha baravuga ko iyo ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga byatangiraga kuri izo konti, sisitemu yatangaga ubutumwa bugaragaza ko igikorwa cyagenze neza, nyamara igasimbuka igenzura risanzwe rigomba kubanza gukorwa.

Ibi byatumaga sisitemu itagenzura neza niba izo konti zifite amafaranga ahagije cyangwa niba ari konti zemewe mbere yo gutunganya ibyo bikorwa.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) ruvuga ko izo konti 70 zari konti z’impimbano, aho zimwe bivugwa ko zari zifitanye isano n’amakarita ya SIM yiganywe cyangwa yandikishijwe mu buryo bw’uburiganya, hakoreshejwe amakuru y’irangamuntu y’abandi bantu yari yaribwe.

Abagenzacyaha bakeka ko kuba icyuho cyavuzweho cyarakoreshwaga kuri konti nke gusa bishobora kuba byaratumye ibyo bikorwa bikomeza igihe runaka bitaramenyekana cyangwa ngo bikurure amakenga ako kanya.

Mu gihe cy’iminsi myinshi, sisitemu za banki zakomeje gukora uko bisanzwe, mu gihe ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga byakorwaga kuri za konti zatoranyijwe, binyuze ku muyoboro wa MTN Rwanda.

Abagenzacyaha bakeka ko kuba icyuho cyavuzweho cyarakoreshwaga kuri konti nke gusa bishobora kuba byaratumye ibyo bikorwa bikomeza igihe runaka bitaramenyekana cyangwa ngo bikurure amakenga ako kanya.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko mu gihe cy’iminsi myinshi, sisitemu za banki zakomeje gukora nk'uko bisanzwe, mu gihe ibikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga byakorwaga kuri za konti zatoranyijwe, binyuze ku muyoboro wa MTN Rwanda.

Ibikorwa bikekwa ko byakozwe mu buryo bw’uburiganya byakomeje kuva ku wa 6 kugeza ku wa 14 Kamena, mbere y’uko icyuho mu mafaranga kigaragara mu igenzura n’igereranya ry’ibaruramari ryakozwe mu mpera z’icyumweru.

Inyandiko za MTN Rwanda zagaragaje ko ibikorwa 260 byakorewe kuri konti 70 byatumye hishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 57.5 z’amashilingi ya Kenya (KSh).

Icyakora, bivugwa ko inyandiko z’imbere muri NCBA Rwanda zitagaragazaga ko amafaranga ahuye n’ayo yari yishyuwe yakuwemo mu buryo bwemewe kuri izo konti, cyangwa izindi nyandiko zishyigikira ibyo bikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga.

Iri tandukaniro ryatumye banki itangiza iperereza ry’imbere, ihagarika uburenganzira bwo kugera muri sisitemu yari yarahaye abandi bantu bo hanze yayo, inatangira gusuzuma impinduka zakozwe muri sisitemu zayo mu gihe cy’imirimo yo kuyibungabunga.

Nyuma yaho, abahanga mu by’ikoranabuhanga bakoze isuzuma ryimbitse rya kode ya porogaramu n’inyandiko zigaragaza abagiye binjira muri sisitemu.

Nyuma yaho, Ishami rishinzwe iperereza ku byaha by’uburiganya bukorerwa muri banki, rikorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI), ryafashe mu nshingano iperereza ku cyaha, maze rikurikirana impinduka zikemangwa, risanga zarakozwe hakoreshejwe amakuru y’ibanga yo kwinjira muri sisitemu yari yarahawe Nandwa.

Nyuma yaho, Nandwa yatawe muri yombi i Nairobi, agezwa imbere y’Urukiko rwa Milimani, aho yitabye umucamanza Benmark Ekhubi.

Ibyaha Nandwa akurikiranyweho ntibiraburanishwa ngo urukiko rubifateho umwanzuro. Kuba yaratawe muri yombi cyangwa yaragejejwe imbere y’urukiko ntibivuze ko yamaze guhamwa n’ibyaha.

Abagenzacyaha baracyagerageza kumenya neza ingano y’uburiganya bukekwa, uko konti 70 zakozwe n’uko zakoreshejwe, aho amafaranga yagiye ndetse n’uko hari abandi bantu babigizemo uruhare.

Kugeza ubu ariko nta makuru BWIZA yamenye avuye muri NCBA Rwanda avuga ko iyi banki iri mu zikomeye mu gihugu yaba yaribwe. Hari icyo bashatse gutangariza abasomyi ba BWIZA batwegera natwe tukakibagezaho mu makuru yacu ataha.

Amakuru yose akubiye muri iyi nkuru ni ayatangajwe na Tuko.co.ke kandi BWIZA ntiyayagenzuye mu buryo bwigenga.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.