Umusore ukomoka muri Kenya witwa Ken Wamakobe, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Mtembezi Wamacups, yavuze ko muri iyi minsi Uganda isigaye ifite abakobwa beza kurusha u Rwanda.
Umusore ukomoka muri Kenya witwa Ken Wamakobe, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Mtembezi Wamacups, yavuze ko ubu abasore bo mu Rwanda nabo basigaye bambuka umupaka bagiye kiwirebera abakobwa beza muri Uganda.
Mu butumwa bwe ati "Ntuzasanga aba bakobwa beza mu Rwanda, ariko ushobora kubasanga muri Uganda! Mu butumwa bwanjye buheruka, nababwiye ko n’abagabo b’Abanyarwanda barimo gushakisha aya bakobwa b’uburanga kandi bashashagirana, ariko uko bigaragara, na bo bagomba kwambuka umupaka bakajya muri Uganda."
Yakomeje ati " Igihe nasangizaga abantu amafoto y’abakobwa beza bo muri Uganda, bamwe muri mwe mwahise muvuga mwizeye cyane ko ari Abanyarwandakazi, mukurikije gusa uko basa inyuma. Igishimishije ni uko muri Uganda hari Abanyankole, cyane cyane Abahima, bafite imiterere y’umubiri n’isura rimwe na rimwe igereranywa n’iy’abo mu Rwanda."
Wamakobe avuga ko Afurika y’Iburasirazuba ari nk’umuryango umwe mugari gusa abaza abasore bo muri Kenya niba badasigaye bayobera mu Rwanda kuko Uganda ngo " isigaye ihisha inkumi nziza ifite."


