Abasore batatu b'impunzi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge; Alexis Ndanyuzwe, Patrick Mukeka Ndungutse na Alexis Bagirisoko, waburaga umunsi umwe ngo akore ubukwe, batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo, i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi, n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR), nk’uko amakuru ahurizwaho yatanzwe n’imiryango yabo ndetse n’abandi bagize uwo muryango.
SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko umukunzi we yari yaje avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bitabire ubukwe bwabo.
Nk’uko abavandimwe babo babivuga, aba basore uko ari batatu bari muri sauna i Bujumbura ubwo abakozi ba SNR babafataga. Nyuma ngo babashyize mu modoka babajyana ahantu hatazwi.
Kuva batabwa muri yombi, imiryango yabo ivuga ko itigeze ihabwa amakuru ku hantu bafungiwe cyangwa impamvu bafashwe.
Ubukwe bwa Alexis Bagirisoko rwateje umujinya n’agahinda mu muryango w’Abanyamulenge. Uyu yagombaga kurushinga na Chantal Nyahumure ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo.
Uwo mukobwa yari yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iminsi mike mbere yaho, aje kwishimira ubukwe bwabo mu Burundi. Imyiteguro yari igeze kure, imiryango yombi yari yamaze kwitegura, n’abatumirwa bakaba bari bategerejwe. Ifatwa ry’uyu musore ku munsi ubanziriza ubukwe ryapfubije gahunda z’imiryango yombi.
Nk’uko amakuru aturuka mu muryango w’Abanyamulenge abivuga, iri fatwa siryo rya mbere. Kuva muri Nzeri, impunzi z’Abanyamulenge zisaga 30 ziba mu Burundi zarafashwe zirafungwa.
Bamwe babanje gufungirwa ku biro by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR), nyuma bimurirwa muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu, rimwe na rimwe zikaba ziri kure y’imiryango yabo n’aho bari batuye. Abavandimwe b’abafunzwe bavuga ko bamwe muri bo bakorewe iyicarubozo mbere yo kwimurirwa muri izo gereza.
Impunzi imwe y’Umunyamulenge, yasabye ko amazina yayo atatangazwa kubera gutinya ko yagirirwa nabi, ivuga ko mu muryango wayo harangwa ubwoba.
Agira ati: “Ubu tubayeho dutinya ko twafatwa. Ntitukiryama ngo dusinzire dutuje; ntitukimenya uwo twakwizera. Abantu barenga 10 bo mu muryango wacu bahunze Bujumbura kuko bari bamaze kugerwaho n’ibikorwa byo kubibasira kandi batinya gutabwa muri yombi.”
Akomeza avuga ababaye ati: “Dufatwa n’abo twagombye kwitega ko baturinda. Twaje hano dushaka ubuhungiro n’umutekano. Ariko ubu ni ho dutangiye kugira ubwoba. Ni nk’aho kuba impunzi bitagituma turindwa.”
Nk’uko ubuhamya butandukanye bubigaragaza, ubu bwoba busangiwe n’Abanyamulenge baba i Bujumbura no mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu gihugu.
Ubu bwoba bwarushijeho kwiyongera nyuma y’urupfu rwa Cadeau Serugo, impunzi yo mu muryango w’Abanyamulenge akaba n’umubyeyi w’abana babiri bato, wasanzwe amanitse mu giti hafi y’inkambi ya Kavumu, mu burasirazuba bw’u Burundi, ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo. Abatangabuhamya bavuga ko yari yarakorewe iyicarubozo mbere y’uko asangwa yapfuye. Icyakora, impamvu n’imiterere nyakuri by’urupfu rwe ntibiragenzurwa ngo byemezwe mu buryo bwigenga.
Umuryango we uhuza aya makuba n’ibibazo umuryango w’Abanyamulenge ukomeje guhura na byo mu Burundi.
Mu rwego rwo gutabara abahungu babo, imiryango y’aba basore batatu, kimwe n’iy’abandi bafunzwe, irasaba Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Ibiro by’Igihugu bishinzwe Kurengera Impunzi n’Abatagira Ubwenegihugu (ONPRA) kugira icyo bikora. Irasaba inzego zibishinzwe kumenyesha aho abafunzwe bafungiye n’impamvu bafashwe, ndetse no kubahiriza uburenganzira bwabo.
Kuva mu Kwakira gushize, ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyakusanyije amakuru ku mpunzi z’Abanyamulenge zigera kuri 30, zafashwe cyangwa zikajyanwa ku ngufu n’abakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi, rimwe na rimwe bafatanyije n’abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Burundi (PNB). Bamwe mu basesenguzi basobanura aya mafatwa nk’ishimutwa, bavuga ko abo bantu bajyanwa imiryango yabo itamenyeshejwe aho bajyanywe cyangwa impamvu bafashwe.

