Uruganda rutunganya ifumbire rwa Yara Ltd, ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro mu Mujyi wa Kigali, rwafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026.
Amakuru aturuka aho iyi nkongi yabereye avuga ko umuriro watangiye ahagana saa 5:00 za mu gitondo, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyawuteye.
Bitangazwa ko hari ibice by’uruganda byamaze kwangirika, bityo hakaba impungenge ko inkongi ishobora kuba yangije byinshi.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryahise ritabara, rigera ku ruganda rwa Yara Ltd kugira ngo rihashye umuriro kandi rigabanye ubukana bwawo.
Kugeza ubu, ubwinshi bw’ibyangiritse n’icyateye iyi nkongi ntibiratangazwa ku mugaragaro.

