Bwiza
ads

Uvira: Urukiko rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 27 kubera ubugwari

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 4 Ukwakira 2026 saa 06:00
Iminota 2 yo gusoma
Uvira: Urukiko rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 27 kubera ubugwari

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira kuwa Gatanu ushize rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 27 bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu wa "Garde Républicaine" nyuma y’urubanza rwihuse rwamaze ibyumweru bibiri rukabera muri Gereza Nkuru ya Uvira. Abo basirikare baregwaga ibyaha birimo kugira ubwoba imbere y’umwanzi no kutumvira amabwiriza.

Abasirikare bose hamwe 112 bo muri Batayo ya 21 yitwa Simba (mu ngabo za FARDC) ni bo bitabye urwo rukiko rwa gisirikare. Baregwaga kuba bararetse cyangwa barananiwe kurinda uko bikwiye ibirindiro by’ingenzi biherereye ku misozi ya Malimba na Masangu mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira uwa 23 Kanama 2026, mu gihe bari bashinzwe kurinda ako gace kitegeye Umujyi wa Uvira.

Mu gusoza mirimo iburanisha ryatangiye ku itariki ya 15 Nzeri, urukiko rwatanze ibihano bitandukanye. Abasirikare 27 bakatiwe igihano cy’urupfu bazira ubugwari.

Abandi 54 bakatiwe imyaka itanu y’imirimo y’agahato kubera kwica amategeko, mu gihe abasirikare 10 bakatiwe amezi atandatu y’imirimo y’agahato kubera icyaha kimwe.
Ku rundi ruhande, abaregwa 21, harimo n’abagore batanu, bagizwe abere kubera ibimenyetso bidahagije.

Iki cyemezo cy’ubucamanza cyakiriwe neza n’abantu batandukanye bakora muri sosiyete sivile n’imiryango y’abaturage yo mu karere. Kuri bo, icyemezo cy’ubucamanza gitanga ikimenyetso gikomeye ku kamaro k’imyitwarire myiza mu gisirikare no gufata inshingano kw’ingabo zoherejwe hirya no hino mu gihugu zikora ibikorwa bitandukanye.

Avuga ku cyemezo cy’urukiko, Josué Walayi, umwe mu bagize itsinda ry’abaturage LUCHA, yashimiye imikorere y’ubutabera bwa gisirikare. Nk’uko abivuga, iki cyemezo gitanga ubutumwa busobanutse ku basirikare bari mu turere tw’imirwano kandi gishimangira akamaro k’inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati: "Abasirikare ba Congo bagomba guhora bibuka indahiro barahiye: 'Igihugu cyangwa urupfu,'" avuga ko kubahiriza amategeko cyane ari ngombwa kugira ngo ingabo zikomeze gukora neza.

Uru rubanza rwabaye mu gihe hari ibibazo bikomeye by’umutekano muke mu karere ka Uvira. Intambara zikomeje mu misozi miremire hagati y’inyeshyamba za M23 na Twirwaneho zihanganye n’Ingabo za FARDC, zishyigikiwe n’abarwanyi ba Wazalendo n’abacanshuro.

Nk’uko imiryango ya sosiyete sivile ibivuga, iyi mirwano ikomeje guteza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi kirangwa no guhunga kw’abaturage benshi, umutekano muke, n’ubukene mu turere twinshi twa Teritwari ya Uvira.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.