Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yatangaje ko nyina akomeje kumushyiraho igitutu amusaba kubyara umwuzukuru, ariko we akamubwira ko kubyara ari icyemezo bwite kandi ko atagomba kwihutishwa.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nyina ahora amwibutsa ko igihe kigeze ngo abyare, ariko akamusobanurira ko azabikora igihe azaba abyiteguye kandi igihe gikwiye nikigera.
Mu magambo ye yagize ati: “Namubwiye ko ari umwanzuro wanjye bwite, kandi ko igihe Imana izamumpa mu gihe cyayo nzamwakira, kuko no mu rugo uba uri wenyine. Nta mufana uba uhari wo kugufasha.”
Spice Diana yakomeje avuga ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugore atihutira gufata icyemezo cyo kubyara. Muri zo harimo ibibazo by’ubuzima, ubushobozi bw’amafaranga ndetse no kuba atarabona umuntu babana kandi biteguye kubyarana.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 30 kandi amaze igihe ahura n'ibibazo by'abamwibutsa ko akwiye gushaka umugabo. Gusa aherutse gutangaza ko afite umukunzi, ariko ntiyifuza kumugaragaza mu ruhame.


