Umugore wo muri Punjab mu Buhinde yibarutse abana batandatu icyarimwe, barimo abahungu bane n’abakobwa babiri, mu gikorwa cyagarutsweho nk’ikidasanzwe.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyishimo by’abagize umuryango bateraniye mu cyumba cy’ababyeyi kwa muganga, bafashe abo bana bari mu bitambaro by’amabara atandukanye.
Aya mashusho yashyizwe kuri Instagram na konti ya @panjabreels.in, akurura abantu benshi batanga ubutumwa bwo kwifuriza amahoro n’ubuzima bwiza umubyeyi n’abo bana.
Kubyara abana batandatu icyarimwe ni ibintu bidakunze kubaho. Kuba abo bana bose baravutse ari bazima, nk’uko iyo nkuru ibivuga, byatumye iki gikorwa kirushaho gufatwa nk’igitangaza.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwifuriza ibyiza uwo muryango, bishimira uku kwiyongera kw’abana icyarimwe.


