Umugabo w’imyaka 64 wo mu mujyi wa Richmond, muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umugore we no kumukorera ihohoterwa ryo mu muryango, nyuma yo kumuzirikira ku ntebe akamusiga mu nzu yo munsi y’ubutaka kugira ngo arebe umupira w’amaguru atabangamiwe.
Uyu mugabo witwa Terry Ward yatawe muri yombi nyuma y’uko polisi ihamagajwe n’abantu bayimenyesheje amakimbirane yo mu rugo, mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 2026, mu gace ka Maplewood Avenue mu mujyi wa Richmond.
Nk’uko ikinyamakuru Vanguard News cyabitangaje, abapolisi bageze aho byabereye ahagana saa 23:30, bagirana ikiganiro n’umugore wa Ward, ababwira ko umugabo we yari yamufungiye ku ntebe mu gihe cy’iminota iri hagati ya 30 na 45.
Inyandiko y’ikirego yakusanyijwe n’abashinzwe iperereza igaragaza ko abapolisi babonye ibimenyetso bishyigikira ibyo uwo mugore yari amaze kubabwira, birimo ibimenyetso ku maboko ye n’ibisigazwa by’ibyo yari yamubohesheje.
Ward yemereye umupolisi wari uri aho byabereye ko yari yaboheye umugore we ku ntebe, akamujyana mu nzu yo munsi y’ubutaka.
Mu gihe umugore we yari agifungiye aho, Ward ngo yasubiye mu igorofa ryo hejuru gukomeza kureba umukino w’umupira w’amaguru.
Nyuma y’iperereza ry’ibanze, Ward yatawe muri yombi, ashinjwa icyaha gikomeye cyo gushimuta umuntu n’icyaha cyo gukubita cyangwa guhohotera uwo mu muryango.
Amakuru yo mu rukiko rw’i Richmond rushinzwe ibibazo by’abana n’amakimbirane yo mu muryango agaragaza ko Ward azitaba urukiko ku wa 10 Ugushyingo 2026.



