Bwiza
ads

Abagande baturutse muri Congo bazajya bashyirwa mu kato iminsi 21

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 25 Ukwakira 2026 saa 15:36
Iminota 2 yo gusoma
Abagande baturutse muri Congo bazajya bashyirwa mu kato iminsi 21

‎Abaturage ba Uganda basubira mu gihugu bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 21, nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru na Minisitiri w’Ubuzima, Chris Baryomunsi, mu gihe Uganda irimo gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola. 
‎
Uganda ivuga ko ubu nta Ebola iri mu gihugu nyuma yo gutangaza ko icyorezo giheruka cyarangiye muri Nyakanga, gusa hari impungenge mu mpuguke mu by’ubuzima nyuma y’uko abantu babiri banyuze muri iki gihugu basanzwemo Ebola ubwo bageraga muri Kenya na Nigeria. 
‎
Uganda ivuga ko irimo gukora iperereza ku kibazo cyabaye muri Nigeria, kijyanye n’umugore ufite umugabo w'umudiplomate w’Umusuwisi wari wasuye iki gihugu mu kwezi gushize yataha bagasanga yaranduye Ebola.
‎
‎Abayobozi ba Uganda bavuze ko bari gusuzuma imiterere y’uturemangingo tw’agakoko (genomic sequencing), amakuru yerekeye ingendo, uko abantu bahuye n’aho banyuze; ibi bakaba babikora bafatanyije n’abayobozi ba Nigeria ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. 
‎
Abayobozi b’u Busuwisi bavuze ko uwo mugore yanduriye iyo virusi muri Uganda.  Baryomunsi yabyamagaye, avuga ko u Busuwisi bwihuse mu gutangaza ibi.
‎
Yavuze ko abavandimwe b’uwo mugore baturutse muri West Nile baje kumusura i Kansanga, agace ko mu nkengero za Kampala, kandi ko abo bavandimwe bari barasuye Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
‎
‎Ati: "Ni ikihe gihamya bafite cyerekana ko atigeze ajyayo?" "Dukwiye gushingira kuri siyansi, aho gushingira kuri politiki."
‎
Umuntu wa mbere wanduye Ebola muri Kenya yari yavuye muri Congo ajya muri Uganda, hanyuma afata indege ku kibuga cy’indege cya Entebbe yerekeza i Nairobi ku wa 3 Ukwakira.
‎
Uwo murwayi yaje kwitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri. Diana Atwine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye abanyamakuru ko umuntu wanduye muri Kenya n’undi wanduye muri Nigeria bose banyuze ku kibuga cy’indege kimwe cya Uganda ku munsi umwe, ariko ko nta guhura kwabaye hagati yabo bombi.
‎
Ibi yabivuze ashingiye ku isuzuma ryakozwe ku mashusho yafashwe na za kamera z’umutekano (CCTV) zo kuri icyo kibuga cy’indege.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.