Bwiza

Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya bakomeje gusahura Afurika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 15:31
Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya bakomeje gusahura Afurika

1507068

Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya bikomeje guhatanira kugira ijambo rikomeye ku mutungo kamere wa Afurika, by’umwihariko amabuye y’agaciro akenerwa mu nganda z’ikoranabuhanga, ingufu zisubira n’izindi nzego zifite akamaro mu bukungu bw’isi.

Nk’uko Al Jazeera yabitangaje ku wa 23 Ugushyingo 2026, iri rushanwa rikomeje kwibanda ku mabuye y’agaciro arimo cobalt, lithium, sliver na uranium, aboneka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya bifite uburyo butandukanye bikoresha kugira ngo byongere inyungu zabyo kuri uyu mugabane.

U Bushinwa bufite kwiganza mu bucuruzi n’inganda zitunganya amabuye y’agaciro

U Bushinwa bumaze imyaka myinshi bushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo n’inganda ziyatunganya muri Afurika.

Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika bwageze kuri miliyari 348 z’amadolari mu mwaka ushize, nk’uko imibare ya gasutamo y’u Bushinwa ibigaragaza. Bukomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Afurika mu bucuruzi.

U Bushinwa kandi bufite uruhare rukomeye mu gutunganya cobalt ku rwego rw’isi, nubwo amwe muri ayo mabuye acukurwa mu bindi bihugu.

Amerika ishaka kugabanya kwishingikiriza ku Bushinwa

Amerika na yo iri kongera imbaraga mu gushaka amabuye y’agaciro afatwa nk’ay’ingenzi mu bukungu n'umutekano wayo.

Muri Gashyantare 2026, Perezida Donald Trump yatangaje umushinga wa Project Vault, ufite agaciro ka miliyari 12 z’amadolari, ugamije gushyiraho ibigega byabikwamo amabuye y’agaciro akenewe mu nganda zo muri Amerika.

Mu Ukuboza 2025, Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro n’ishoramari mu bikorwaremezo.

Aya masezerano ateganya ko RDC izagaragaza imishinga y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abashoramari b'Abanyamerika n'abo bafatanyije bakazahabwa amahirwe yo kuyishoramo imari mbere y'abandi.

Icyakora, Minisitiri w’Ubukungu wa RDC, Daniel Mukoko Samba, yasabye Amerika gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho, agaragaza ko intsinzi y’ubwo bufatanye izapimirwa ku mishinga izaba yarashyizwe mu bikorwa, aho gushingira ku masezerano yasinywe gusa.

RDC iri mu bihugu by’ingenzi muri iri rushanwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu gifite uruhare rukomeye mu isoko ry’amabuye y’agaciro ku isi, cyane cyane cobalt ikoreshwa mu gukora bateri z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Imibare y’Ikigo cya Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ubutaka (USGS) igaragaza ko RDC yari ifite hafi 73% by’umusaruro wa cobalt ucukurwa ku isi mu 2025.

Ibigo by’Abashinwa bifite imigabane cyangwa uburenganzira mu birombe bikomeye bicukurwamo sliver na cobalt muri icyo gihugu.

Lobito Corridor, undi mushinga uri mu guhatanirwa

Iri rushanwa ntirigarukira mu birombe gusa, kuko n'ibikorwaremezo bifasha kugeza amabuye y'agaciro ku masoko mpuzamahanga bifite uruhare rukomeye.

Amerika, ifatanyije n’u Burayi n’ibihugu bya Afurika, ishyigikiye umushinga wa Lobito Corridor, ugamije guhuza inkombe z’inyanja ya Atlantika muri Angola n’uduce twa RDC dukungahaye kuri sliver na cobalt, ukazanongerwa kugeza muri Zambia.

Uyu mushinga ugamije koroshya ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro, kugabanya ikiguzi cy’ubwikorezi no kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byo muri Afurika.

U Burusiya bwibanze ku bufatanye mu mutekano no ku mutungo kamere wa Sahel

Mu karere ka Sahel, u Burusiya bwongereye uruhare rwabwo binyuze mu bufatanye mu bya gisirikare n'umutekano, cyane cyane muri Mali, Niger na Burkina Faso.

Ibi bihugu byongereye umubano na Moscow nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi n’itakaza ry’umubano mwiza byari bifitanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

U Burusiya kandi bwakomeje gushaka amahirwe mu bucukuzi bwa zahabu, lithium na uranium.

Mali ifite ubutunzi bukomeye bwa lithium, aho umusaruro wayo wageze kuri toni 9,400 mu mwaka ushize, nk’uko USGS ibigaragaza. Ibigo bifitanye isano n’u Bushinwa bifite uruhare mu mushinga wa Goulamina ucukurwamo lithium, mu gihe ishami rya Rosatom, ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za kirimbuzi, ryabonye uruhushya rwo gukora ubushakashatsi ku mushinga wa Bougoula.

Muri Niger na ho, Amerika yemeje muri Nzeri 2026 inkunga ishobora kugera kuri miliyoni 414 z’amadolari yo gushyigikira umushinga wa Dasa ucukurwamo uranium, utegurwa n’ikigo cyo muri Canada cyitwa Global Atomic.

Iyi nkunga iracyagengwa n'ibisabwa bitandukanye, birimo kuboneka kw'inzira yizewe yo kugeza uranium ku masoko mpuzamahanga, kuko Niger ari igihugu kitagira inkombe z'inyanja.

Afurika izungukira iki muri iri rushanwa?

Guhatanira umutungo kamere wa Afurika hagati y’ibi bihugu bikomeye bishobora guha ibihugu byo kuri uyu mugabane amahirwe yo kubona ishoramari, guhitamo abafatanyabikorwa batandukanye no kuganira ku masezerano abifitiye inyungu.

Icyakora, hari impungenge z’uko ibihugu bya Afurika bishobora gukomeza kugurisha amabuye y’agaciro adatunganijwe, bigatuma ibindi bihugu ari byo byungukira cyane mu kuyatunganya no kuyongerera agaciro.

Ikindi ni uko ruswa, umutekano muke n’ibikorwaremezo bidahagije bishobora gutuma abaturage b’ibihugu bicukurwamo ayo mabuye batabona inyungu zifatika.

Al Jazeera isanga ikibazo gikomeye ku bihugu bya Afurika atari ukumenya igihugu kizatsinda iri rushanwa hagati ya Amerika, u Bushinwa n’u Burusiya, ahubwo ari ukumenya uko byakoresha iri rushanwa kugira ngo umutungo wabyo ubabyarire inyungu, imirimo mishya, inganda n’iterambere rirambye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.