Bwiza

Burundi: Umuyobozi wa Polisi yasanzwe mu ruzi yapfuye

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 15:10
Burundi: Umuyobozi wa Polisi yasanzwe mu ruzi yapfuye

Umupolisi wari uyoboye sitasiyo ya Polisi ya Buraza mu Ntara ya Gitega mu Burundi, Niragira Sébastien yasanzwe mu ruzi rwa Ruvyironza ruherereye muri Komine Bugendana, yapfuye.

Raporo ya Polisi muri Komine Bugendana ivuga ko uwo mupolisi yaba yarapfuye nyuma yo kugwa muri urwo ruzi. Yakomokaga muri Komine Shombo, na yo iherereye mu Ntara ya Gitega.

Polisi ivuga ko iruhande rw’aho umurambo we wasanzwe habonetse inyandiko bivugwa ko yasize yanditse, zirimo amagambo agaragaza ko yari afite ibibazo byo mu muryango bifitanye isano n’umugore we na nyirabukwe. Izo nyandiko kandi ngo zirimo ibirego bidasanzwe bijyanye n’amarozi n’umupadiri wo muri Yoba.

Komiseri wa Polisi muri Bugendana yavuze ko ibyabaye byabaye ahagana saa munani z’ijoro. Abapolisi bageze aho byabereye basanze umurambo we ureremba mu mazi, afite igikomere ku kuguru kw'ibumoso bivugwa ko cyatewe n'amabuye yari mu ruzi.

Imodoka yo mu bwoko bwa Probox yari atunze yasanzwe hafi y’inkombe z’urwo ruzi, ahagana ku mupaka utandukanya amakomine ya Bugendana na Gitega. Iruhande rw’aho kandi habonetse inyandiko bikekwa ko zari zanditswe n’uwo mupolisi.

Polisi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe n’imiterere yarwo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.