Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko yishimiye intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko mu bikorwa byo gufasha impunzi z’Abanyarwanda gutaha ku bushake no mu mutekano.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yavuze ko gutaha kw’Abanyarwanda bagera ku 6.000 kuva mu ntangiriro za 2026 ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko hari intambwe igaragara iri guterwa mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, asubiza Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Barham Salih, wari watangaje ko abo Banyarwanda bamaze gusubira mu gihugu cyabo.
Boulos yavuze ko binyuze mu Masezerano ya Washington, u Rwanda na RDC byiyemeje korohereza impunzi gusubira mu bihugu byazo mu mahoro.
Yagize ati: “Binyuze mu Masezerano ya Washington, DRC n’u Rwanda byiyemeje korohereza impunzi gutaha mu mahoro.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kiri mu bikorwa bifatika bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro, kongera umutekano no guteza imbere ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwa Boulos bwakurikiye ubwa Barham Salih, ku wa 13 Ugushyingo 2026, aho yari yasangije abamukurikira amashusho y’Abanyarwanda bishimira gusubira mu gihugu cyabo nyuma y’igihe bari bamaze mu buhungiro muri RDC.
Salih yavuze ko impunzi nyinshi ku Isi zihuriza ku cyifuzo cyo gusubira mu bihugu byazo zitekanye kandi zigahabwa agaciro.
Yatangaje ko mu cyumweru cya kabiri cy’Ugushyingo 2026, Abanyarwanda bagera kuri 500 bari bamaze gutaha, bituma umubare w’abari baratashye kuva mu ntangiriro z’uwo mwaka ugera hafi ku 6.000.
Yanashimye intambwe yatewe kuva muri Kamena 2026, ubwo yagiraga uruhare mu biganiro byari bigamije korohereza impunzi gutaha ku bushake no mu mahoro.
Muri ibyo bikorwa harimo inama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa 22 Kamena 2026, yahuje u Rwanda, RDC na UNHCR. Icyo gihe impande zose zumvikanye ku murongo ngenderwaho wo gucyura impunzi no kuzifasha kongera kwiyubaka mu myaka ya 2026 na 2027.
Mu ntangiriro za 2026, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda yari yatangaje ko Abanyarwanda 2.347 bari bamaze gutaha bavuye muri RDC.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira, wari witabiriye iyo nama, yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kwakira Abanyarwanda bose bifuza gutaha no kubafasha kongera kubaka ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Impunzi zose z’Abanyarwanda ziri muri DRC zihawe ikaze mu Gihugu cyazo, kugira ngo zifatanye natwe gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu no kugera ku iterambere rirambye.”
Umurongo ngenderwaho wemeranyijweho i Addis Ababa usobanura uburyo u Rwanda, RDC na UNHCR bizafatanya mu gucyura impunzi no kuzifasha gusubira mu miryango yazo no kongera kwinjira mu buzima busanzwe.
Amasezerano y’amahoro ya Washington hagati y’u Rwanda na RDC yasinywe ku wa 27 Kamena 2025, akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo korohereza impunzi gusubira mu bihugu byazo ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro.
Ibihugu byombi byongeye gushimangira ibyo byiyemeje ubwo hasinywaga andi masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere ku wa 4 Ukuboza 2025.


