Bwiza

Bill Ruzima yaretse urumogi arakizwa

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 08:14
Bill Ruzima yaretse urumogi arakizwa

1446192

Umuhanzi Bill Ruzima wahoze mu itsinda rya Yemba Voice, yatangaje ko yahinduye ubuzima nyuma y’igihe yari amaze akoresha ibiyobyabwenge, avuga ko ubu yiyemeje gukorera Imana no kubaho afite amahoro.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo yatangaga ubuhamya mu gitaramo cya New Melody Choir cyiswe ‘Selah Concert III’, cyabereye muri Camp Kigali.

Mu buhamya bwe, Bill yavuze ko hari igihe yibwiraga ko ibinezeza byo ku Isi ari byo byamuha ibyishimo, ariko nyuma akaza gusobanukirwa ko bishobora no kumwambura amahoro.

Yagize ati: “Mbega ngo iby’Isi biraryoha biryana. Twabuze amahoro, ariko Yesu yatwibukije urukundo rwe.”

Uyu muhanzi yagaragaje amarangamutima menshi ubwo yavugaga ku mpinduka yagize, ndetse anavuga ko ashimira Imana kuba itaramutereranye mu bihe bikomeye yanyuzemo.

Bill Ruzima yigeze kunyura mu buzima bwo gukoresha ibiyobyabwenge, aho mu Gushyingo 2025 yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha no gutunda urumogi.

Nyuma yaho, ku wa 19 Ugushyingo 2025, yoherejwe mu kigo ngororamuco cya Huye Isange Rehabilitation Center kugira ngo yitabweho n’abaganga. Yaje kukivamo mu mpera za Ukuboza 2025.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo muri Gashyantare 2026, Bill yemeye ko yakoreshaga urumogi, ariko ahakana ko yarucuruzaga. Yavuze ko igihe yamaze atarukoresha cyamufashije gusobanukirwa ko umuntu ashobora kubaho neza atarunywa.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.