Bwiza

Ubukwe bwa Nana buri kuvugisha benshi nyuma yo gukoreshamo Drone

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 15:40
Ubukwe bwa Nana buri kuvugisha benshi nyuma yo gukoreshamo Drone

1448627

Ubukwe bw’umukinnyi wa filime Iradukunda Nadine uzwi nka Nana Nadine na Gafenge Fred bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko impeta z’abageni zazanywe hifashishijwe Drone mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana.

Aba bombi bakoze ubukwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu birori byabereye muri Jalia Hall & Garden mu Mujyi wa Kigali, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye byo muri sinema, umuziki n’indi myidagaduro.

Agashya kagarutsweho cyane ni uburyo impeta z’abageni zazanywe na Drone, aho gukoresha uburyo busanzwe bwo kuzigeza ku bashyingiranwa. Ibi byatunguye abari bitabiriye umuhango, bituma ubukwe bwabo burushaho kugira umwihariko.

Ibirori byaranzwe kandi n’umuziki n’imbyino gakondo. Umuhanzi Massamba Intore ni we wasohoye umugeni, mu gihe Christopher Muneza na Joshua Ishimwe baririmbiye abageni n’abashyitsi. DJ Sonia na we yasusurukije abari aho, naho Itorero Intayoberana ryerekana imbyino gakondo.

Undi mwihariko waranze ubu bukwe ni impano y’inka abageni bagenewe n’umukinnyi wa filime n’umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, nk'ikimenyetso cyo kubifuriza umugisha n'iterambere mu rugo rushya.

Mu byamamare byitabiriye harimo Titi Brown, Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, Bamenya, Bahavu Uwase Tracy, Madederi, Tessy, Dr Nsabi, DJ Diddyman na Rwego Yves.

Urukundo rwa Nana Nadine na Fred rwageze ku yindi ntambwe ku wa 15 Nyakanga 2026, ubwo Fred yamwambikaga impeta amusaba ko yazamubera umugore, na we akabyemera. Nyuma yaho, ku wa 29 Ukwakira 2026, basezeranye imbere y'amategeko.

Nana Nadine yamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda, by'umwihariko muri filime nka ‘City Maid’, ‘Maya’ na ‘Hurts Harder’. Muri iyi minsi kandi ari gukora filime ye bwite yise ‘Stain’.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.