Bwiza

Russell Brand yakatiwe gufungwa imyaka 10

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 9 Ugushyingo 2026 saa 15:07
Russell Brand yakatiwe gufungwa imyaka 10

1448561

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’Umwongereza, Russell Brand, yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya abagore ku gahato.

Uyu mugabo w’imyaka 51 yahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 21 wari umufana we, no gusambanya abandi bagore batatu mu bihe bitandukanye hagati ya 2004 na 2009.

Urubanza rwe rwamaze ibyumweru bine rubera mu Rukiko rwa Southwark Crown Court mu Bwongereza. Mu iburanisha, Brand yagaragajwe nk’umuntu wakoresheje amayeri no kuyobya abandi mu bikorwa byo guhohotera abagore.

Icyakora, yahanaguweho ibindi byaha bibiri byo gufata ku ngufu n’icyaha kimwe cyo kugerageza gusambanya umuntu ku gahato.

Nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha, Polisi ya London yatangaje ko ikomeje kumukoraho iperereza ku bindi birego bibiri bishya bijyanye no gufata ku ngufu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.