Leta ya Denmark yatangaje ko yirukanye ushinzwe iby’ubwirinzi muri Ambasade y’u Burusiya, imushinja kugira uruhare mu mugambi w’ubutasi wo kwica umuraperi ukomoka muri Ukraine, Kyivstoner, mu gitaramo yari afite hafi y’Umujyi wa Copenhagen.
Icyemezo cyo kumwirukana cyatangajwe ku wa 20 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko inzego z’iperereza za Denmark (PET) zitangaje ko zamenye umugambi wo kugaba igitero kuri uyu muhanzi, ku bufatanye n’agatsiko k’abagizi ba nabi ko muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, yavuze ko Ambasaderi w’u Burusiya yahamagajwe akamenyeshwa ko umudipolomate ushinzwe iby’ubwirinzi agomba kuva muri Denmark mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
Iperereza rigaragaza ko ku wa 25 Nzeri 2026, abantu batatu bahagaritswe n’abapolisi hafi y’ahagombaga kubera igitaramo cy’uyu muraperi. Mu modoka barimo habonetse imbunda n’ibyuma bikomeretsa.
Abagabo babiri bo muri Denmark bashyizwe mu majwi bakekwaho gushaka kwica uyu muhanzi no gufasha urwego rw’ubutasi rw’amahanga gukorera muri icyo gihugu.
Kubera ibyabaye, igitaramo cya Kyivstoner byarangiye gihagaritswe, mu gihe abakekwaho kubigiramo uruhare bagejejwe imbere y’urukiko.
Perezida wa Denmark, Mette Frederiksen, yamaganye ibikorwa by’u Burusiya, avuga ko iki gihugu kirushaho kugira imyitwarire y’ubushotoranyi no gushyira abandi mu kaga.
Ku ruhande rw’u Burusiya, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Maria Zakharova, yavuze ko iki gihugu kizasubiza Denmark. Ambasade y’u Burusiya yo yamaganye icyemezo cyo kwirukana umudipolomate wayo, ivuga ko nta bimenyetso byagaragajwe byemeza uruhare rwa Moscow muri uwo mugambi.
Denmark yatangaje kandi ko iri gusuzuma uburyo yahagarika gutanga viza zo mu masezerano ya Schengen ku baturage b'u Burusiya.


