Bwiza

Kamenyero yiyamaje ashaka kuba Umwami w’u Burundi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 21 Ugushyingo 2026 saa 15:05
Kamenyero yiyamaje ashaka kuba Umwami w’u Burundi

1499928

Aloys Kamenyero yashyikirije Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora mu Burundi (CENI) dosiye isaba kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, ariko isuzumwa rigaragaza ko ibyangombwa yatanze bituzuye.

Mu byangombwa atatanze harimo icyemezo cy’uko yishyuye ingwate isabwa ingana na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Burundi (FBu), urutonde rw’abantu 200 bamushyigikiye nk’uko biteganywa n’amategeko, ndetse n’icyemezo cy’uko atuye aho abarizwa.

Abajijwe impamvu atatanze ibyo byangombwa, Kamenyero yavuze ko atiyamamaza nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ahubwo ko ari umukandida w’umwami.

Yasobanuye ko intego ye ari ugusubizaho ubwami mu Burundi, bityo ko atiyumva nk’umukandida usanzwe uri guhatanira kuyobora igihugu. Iyi ni yo mpamvu yakoresheje asobanura impamvu atatanze icyemezo cy’uko yishyuye ingwate ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Burundi.

Kamenyero usanzwe azwiho gushyigikira igitekerezo cyo gusubizaho ubwami mu Burundi, yanavuze ko hari ibindi byangombwa atashoboye kubona kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wari wabuze mu gace ka Ngagara atuyemo.

Bwiza News

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.