Bwiza
ads

Elon Musk yanze kwishyura ubwishingizi bw'umwana we

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 10 Ukwakira 2026 saa 16:55
Iminota 1 yo gusoma
Elon Musk yanze kwishyura ubwishingizi bw'umwana we

1326840

Justine Wilson wahoze ari umugore wa Elon Musk, umuherwe washinze ibigo birimo Tesla na SpaceX, yatangaje ko uyu mugabo yahagaritse ubwishingizi bw’ubuzima bw’umukobwa wabo, Vivian Wilson, nyuma y’uko amumenyesheje ko yihinduje igitsina.

Mu kiganiro cyagarutsweho muri filime mbarankuru yitwa Musk iteganyijwe kujya hanze, Justine yavuze ko Elon Musk ibi yabibonaga nk“urupfu rw’umwana”.

Yavuze ko Vivian yababajwe n’amagambo se yatangarije mu ruhame, aho yavuze ko yari yatakaje umukobwa we bitewe n’icyo yise “virusi y’imitekerereze”, imvugo ikoreshwa mu kunenga ibitekerezo bishyigikira uburinganire n’uburenganzira bw’amatsinda atandukanye.

Justine yagize ati: “Elon yabimubwiraga abinyujije mu kubibwira isi yose, agaragaza uko abibona. Ntabwo yigeze agerageza gusubiza ibintu mu buryo, kuko ibyo si ibintu bisanzwe bimuranga.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko Vivian amubwiye ko ari yihinduje igitsina, Elon Musk yamusabye kugeza ku mukobwa wabo ubutumwa bugira buti: “Nzahora ngukunda.”

Icyakora, Justine avuga ko bukeye bwaho Musk yahise ahagarika ubwishingizi bw’ubuzima bw’umukobwa we.

Vivian Wilson yaje guhindura amazina ye, areka gukoresha izina Musk, mu gihe umubano we na se wari warazambye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.