Maj Gen. Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC, umutwe wa gisirikare wa FRN iyobowe na Joseph Kabila, yasuye abakomando bashya baherutse gusoza amahugurwa ya gisirikare, abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu bikorwa by’uyu mutwe.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa 19 Ugushyingo 2026, rukurikirana gahunda yo kongerera ubushobozi abarwanyi ba ARC, mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
Mu butumwa yahaye abo bakomando, Makenga yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, agaragaza ko ubumenyi bahawe bukwiye kugira uruhare mu rugamba uyu mutwe uvuga ko ugamije kubohora Congo n’abaturage bayo.
Abo bakomando ni bamwe mu basirikare bashya 9.318 bahawe imyitozo ya gisirikare muri Nyakanga 2026, mbere yo kwinjizwa mu ngabo za ARC mu muhango wabereye i Tchanzy, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ku wa 20 Nyakanga 2026.
Icyo gihe, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abo basirikare bari bamaze amezi menshi mu myitozo ikomeye, anavuga ko barangije amasomo biteguye inshingano bahawe.
Mu muhango wo gusoza amahugurwa, abo basirikare berekanye bimwe mu byo bize, birimo imyitozo ngororamubiri n'ubumenyi bwo gukoresha ibikoresho bya gisirikare.
Makenga yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa, abushinja kurangwa n’irondakoko no kugira uruhare mu bibazo by’umutekano bimaze igihe mu gihugu. Yavuze ko ARC ari umutwe ugamije guhagararira Abanyekongo bose, atari itsinda ry’abantu bafite inyungu zihariye.
Yashinjije kandi ubutegetsi bwa Tshisekedi kwitabaza ingabo z’ibindi bihugu, abacanshuro n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo ibufashe mu mirwano.


