Bwiza

Imfungwa y'Umugore utwite yatorotse gereza muri Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 27 Ugushyingo 2026 saa 06:12
Imfungwa y'Umugore utwite yatorotse gereza muri Amerika

1521992

Umugore w’imyaka 26 witwa Rebecca Taylor, wari utwite kandi afungiye muri Leta ya New Mexico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatorotse gereza nyuma yo kwigarurira imodoka yari imuvanye kwa muganga kumupima inda.

Amakuru yatangajwe n’urwego rushinzwe amagereza muri New Mexico avuga ko Taylor yigaruriye imodoka yo mu bwoko bwa Dodge Journey yari imutwaye imusubiza muri gereza, ubwo abari bamucunze bahagararaga kugira ngo bagure ibyo kurya mu Mujyi wa Albuquerque.

Iyo modoka n’imyambaro y’imfungwa Taylor yari yambaye byaje kuboneka nyuma, ariko we ntiyabashije gufatwa.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri ako karere avuga ko hari n’undi mugore wari ufunganywe na Taylor, na we wari uvuye kwa muganga kwisuzumisha inda, watorokeye muri iyo modoka.

Urwego rushinzwe amagereza rwatangaje ko Taylor yari afungiye ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ibindi byaha bijyanye no kwangiza cyangwa gusenya ibintu.

Brittany Roembach, umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza, yavuze ko Taylor atari yashyizweho amapingu kubera ko inda ye yari igeze mu gihembwe cya kabiri.

Yongeyeho ko imodoka yari irinzwe n’umupolisi umwe, ariko ko uwo mupolisi atari ayirimo igihe Taylor yayibaga.

Nyuma y’iri toroka, amagereza yose yo muri New Mexico yashyizwe mu rwego rw’umutekano udasanzwe, nubwo nyuma iyo gahunda yakuweho. Gusa gereza ya Western New Mexico Corrections Facility, Taylor yari afungiwemo, yakomeje gufunga imiryango ku bashyitsi.

Abashinzwe umutekano basabye abaturage kwirinda kwegera Taylor baramutse bamubonye, ahubwo bakihutira kubimenyesha Polisi kugira ngo ifate ingamba zikwiye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.