Abantu 19 bari mu ndege ya gisirikare y’u Burusiya bahitanywe n’impanuka yabereye mu burengerazuba bwa Siberia, ubwo yari igiye kugwa hafi y’umujyi wa Kemerovo.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov An-12 yari mu ndege zitwara imizigo n’ibikoresho bya gisirikare. Yaguye mu gace katari gatuwe n’abantu, ku birometero hafi 3.000 uvuye i Moscow.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko impanuka ishobora kuba yatewe n’ikibazo cy’imikorere y’ibikoresho by’indege.
Abashinzwe iperereza bo mu Ngabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya bageze ahabereye impanuka kugira ngo bamenye neza icyayiteye.
Guverineri w’Intara ya Kemerovo, Ilya Seredyuk, yavuze ko inzego z’ubutabazi zazimije inkongi y’umuriro yatewe n’iyo mpanuka, zikaba zarakomeje ibikorwa byo gusuzuma ibyabaye.
Urwego rw’u Burusiya rushinzwe iperereza ku byaha na rwo rwatangije iperereza ku bishobora kuba ari ukurenga ku mategeko agenga umutekano w’ingendo zo mu kirere.
Indege ya Antonov An-12 yakozwe mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, itangira gukoreshwa mu mpera z’imyaka ya 1950. Nubwo imaze imyaka myinshi ikora, zimwe muri zo ziracyakoreshwa n’u Burusiya ndetse n’ibindi bihugu.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iy’indege ya gisirikare y’u Burusiya yo mu bwoko bwa Tupolev Tu-95 yakoze impanuka mu Ntara ya Amur muri Nzeri 2026, igahitana abantu batandatu, undi agakomereka.


