Urukiko Rukuru rwa Mukono muri Uganda rwatesheje agaciro intsinzi y’umudepite Fred Baseke uhagarariye agace ka Ntenjeru County South, rutegeka ko amatora asubirwamo nyuma yo gusanga hari imikono yahimbwe ku nyandiko zigaragaza ibyavuye mu matora.
Mu rubanza rwasomwe ku wa 20 Ugushyingo 2026, umucamanza Philip W. Mwaka yemeje ko hari amakosa akomeye mu kubika no kubara amajwi yo kuri site eshatu z’itora zo mu Karere ka Kayunga, ku buryo ashobora kuba yarahinduye ibyavuye mu matora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026.
Ayo makosa yagaragaye kuri Nakirubi Trading Centre, Nazigo Town Secondary School na Bukasa Church of Uganda Primary School. Abari bashinzwe kuyobora amatora kuri izo site uko ari eshatu bahakanye imikono iri ku nyandiko Komisiyo y’Amatora yari yashyikirije urukiko, bavuga ko atari iyabo.
Fred Baseke wo mu ishyaka NRM yari yatangajwe ko yatsinze n'amajwi 14,573, atsinda uwahoze ari umudepite Patrick Kayongo Nsanja wagize amajwi 13,962. Itandukaniro ryari amajwi 611 gusa.
Urukiko rwagaragaje ko amajwi yanditse kuri izo nyandiko zishidikanywaho ari 1,457, arenga kure ikinyuranyo cyari hagati y’abakandida bombi.
Nsanja ni we wajyanye iki kibazo mu rukiko, ashinja Komisiyo y’Amatora gukoresha nabi ibyavuye mu matora kugira ngo Baseke atsinde.
Nubwo urukiko rutahaye agaciro ibindi birego birebana na site 12 zisigaye, rwemeje ko amakosa yabonetse kuri izo eshatu ahagije kugira ngo intsinzi ya Baseke ishyirweho akadomo.
Bityo, urukiko rwakuyeho intsinzi ya Fred Baseke, rutangaza ko umwanya yari arimo ubaye ubusa, runategeka Komisiyo y’Amatora gutegura amatora mashya no kwishyura ikiguzi cy’urubanza.


