Bwiza

Inzara iravuza ubuhuha mu basirikare ba FDNB barenga 1,900 bakubutse muri Somalia

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 08:04
Inzara iravuza ubuhuha mu basirikare ba FDNB barenga 1,900 bakubutse muri Somalia

205909

Abasirikare b’Abarundi barenga 1,900 bitabiriye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia hagati ya Gicurasi 2024 na Mata 2026, barasaba Leta y’u Burundi kubishyura imishahara y’amezi bamaze igihe batarahabwa, bamwe bakaba bavuga ko bategereje amafaranga y’amezi agera kuri 18.

Abo basirikare bavuga ko hari bamwe bafite amadeni y’imishahara arenga miliyoni 15 Frw kuri buri wese.

Bavuga ko mu gihe cyose bamaze mu butumwa muri Somalia, bahawe umushahara w’amezi atanu gusa, mu gihe amafaranga y’andi mezi bari barasezeranyijwe ko azashyirwa kuri konti zabo za banki bamaze gusubira mu Burundi.

Gusa, bavuga ko nubwo basubiye mu gihugu, ayo masezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa, bigatuma bamwe bamara amezi menshi bategereje amafaranga yabo.

Bamwe muri abo basirikare bavuga ko gutinda kwishyurwa byabateje ibibazo bikomeye by’ubukungu, cyane cyane mu bijyanye no kwita ku miryango yabo, birimo kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana.

Hari n’abavuga ko bagiye bafata imyenda kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo, bizeye ko bazayishyura nibamara guhabwa imishahara yabo.

Ikibazo kirushaho gukomera ku basirikare bamaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kuko bamwe bavuga ko bari bizeye ko amafaranga bakoreye muri Somalia azababera igishoro cyo gukomeza kwibeshaho nyuma yo kuva mu kazi ka gisirikare.

Amakuru RPA ivuga ko yakuye ku bantu begereye abo basirikare avuga ko amafaranga yagenewe kwishyura iyo mishahara yari asanzwe ahari kuva muri Kamena 2026, ariko kugeza ubu akaba atarashyirwa kuri konti z’abagomba kuyahabwa.

Abo basirikare barasaba inzego za Leta y’u Burundi n’izishinzwe imari ya gisirikare gukemura iki kibazo, bakishyurwa amafaranga bavuga ko bamaze igihe barakoreye.

Kugeza ubu, Leta y’u Burundi n’igisirikare cyayo, FDNB, ntibiragira icyo bitangaza ku mugaragaro ku birego by’abo basirikare.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.