Bwiza

Inzira isubiza Kimenyi kwa Muyango ntirasibangana

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Mbere, 16 Ugushyingo 2026 saa 12:09
Inzira isubiza Kimenyi kwa Muyango ntirasibangana

216417

Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu mu makipe atandukanye mu Rwanda, yavuze ko atarahagarika burundu amahirwe yo kongera kubana na Uwase Muyango Claudine nk’umugore n’umugabo, n'ubwo bombi batangiye inzira yo gutandukana mu mategeko.

Kimenyi yabitangaje ubwo yabazwaga niba hari icyizere cy’uko we na Muyango bashobora kongera guhuza ubuzima, ashimangira ko ku ruhande rwe atabona impamvu yabuza ko byabaho.

Ati: “Imiryango ihora ifunguye cyane, ari kuri njye, ari no kuri we. Sinzi ko nabona ukuntu mbivuga. Gusa, njyewe mba mbona nta kibazo.”

Ibi bigaragaza ko nubwo umubano wabo wageze ku rwego rwo gutuma bageza ku rukiko ubusabe bwo gutandukana, Kimenyi atavuga ko umuryango wo gusubirana wafunzwe burundu.

Uyu mugabo yavuze kandi ko akomeza kwishimira kuba we na Muyango bafitanye umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yanis, ndetse ko abona ko buri wese akomeza gushyira imbaraga mu kazi ke.

Ati: “Niba abantu bishimiye ko turi kumwe, bishimiye ko dufite umwana mwiza, bavuga ko badukunda koko by’ukuri; Mama Miguel arakora cyane, nanjye ni ko bimeze. Abantu bakwishimira kubona ahari dutera imbere, dukora akazi…”

Kimenyi na Muyango batangiye gukundana mu 2019, mbere yo kubyarana umwana w'umuhungu mu 2021. Baje gukora ubukwe mu 2024.

Nyuma y’igihe, umubano wabo watangiye kugira ibibazo kugeza ubwo bombi bagejeje ku rukiko ubusabe bwo gutandukana ku bwumvikane.

Ku wa 14 Kanama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha urubanza rwa gatanya yabo mu muhezo.

Ubusabe bwabo bwo gutandukana bwari bwaragejejwe ku rukiko ku bwumvikane, binyuze mu nyandiko iriho umukono wa noteri.

Nubwo urubanza rwa gatanya rwatangiye, amagambo mashya ya Kimenyi agaragaza ko we atabona ko amahirwe yo kongera kubana na Muyango yarangiye burundu.

Kimenyi Yves yamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru nk’umunyezamu w’Amavubi, akinira amakipe arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali, mbere yo gusezera kuri ruhago.

Muyango Claudine we yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yari anazwi mu mwuga wo gufotora.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.