Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye abaturage bo mu Murenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi kudahishira abantu bakora ibyaha byo gusambanya abana, rubibutsa ko kurinda umwana ihohoterwa ari inshingano ya buri wese.
Ni ubutumwa uru rwego rwatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mu bukangurambaga rukomeje gukorera hirya no hino mu gihugu bugamije gukangurira abaturage gukumira icyaha cyo gusambanya abana.
Mutabazi Mutabeshya Yves Augustin, umukozi mu Ishami rya RIB Rishinzwe Gukumira Ibyaha ku rwego rw’igihugu, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurinda abana, birinda guceceka cyangwa guhishira ababakorera ihohoterwa, cyane cyane irishingiye ku gitsina.
Yagaragaje ko kumenya uburyo abana bakoresha telefoni n’imbuga nkoranyambaga ari imwe mu nzira zafasha ababyeyi n’ababarera kumenya ibishobora kubashyira mu kaga, bityo bakabafasha kwirinda abantu bashobora kubashora mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwabo.
Mutabazi yashimangiye ko ababyeyi badakwiye kureka abana ngo bakoreshe ikoranabuhanga nta bugenzuzi, ahubwo ko bakwiye kuganira na bo, kumenya abo bavugana na bo no kubasobanurira ingaruka zishobora guterwa no kugirana imikoranire n’abantu batazi ku mbuga nkoranyambaga.
Ku bijyanye n’abasambanya abana, yavuze ko guhishira ababikora cyangwa kugerageza kubunga n’imiryango y’abana bahohotewe atari bwo buryo bwo gukemura ikibazo. Yagaragaje ko abantu nk’abo bakwiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.
Yibukije ko umuntu wese uhishira uwakoze icyaha cyo gusambanya umwana aba agira uruhare mu gukomeza guha icyuho ihohoterwa, asaba abaturage kureka umuco wo guceceka no kugerageza gukemura ibyo byaha mu bwumvikane.
Mutuyimana Marie Chantal, umugenzacyaha mu Ishami rya Isange One Stop Centre Kacyiru, na we yasabye abaturage kwihutira gutanga amakuru no kurega igihe umwana akorewe ihohoterwa.
Yibukije ko mu gihe habayeho ihohoterwa rikorerwa umwana, ari ngombwa kumenyesha inzego zibishinzwe bitarenze iminsi itatu, kugira ngo ibimenyetso bibashe kubungwabungwa kandi iperereza rigende neza.
Yasobanuye ko gutinda gutanga amakuru bishobora gutuma ibimenyetso byafasha mu kumenya ukuri ku cyabaye bibura cyangwa bikangirika.
Abatanze ubutumwa muri ubu bukangurambaga bashimangiye ko kurinda umwana atari inshingano y’ababyeyi gusa, ahubwo ko ari inshingano ya buri muturage, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Ubu bukangurambaga buzakorerwa mu turere 12.


