Igihugu cya Iran cyagabye ibitero kuri Kuwait na Bahrain mu rukerera rwo ku wa Gatatu, bikomeza kongera ubushyamirane mu kigobe, mu gihe Tehran ikomeje kugaba ibitero ku mato anyura muri Hormuz.
Igitero kuri Kuwait ni cyo cya mbere Iran yari ihagabye mu gihe cy’amezi arenga abiri. Igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko cyahanganye n’indege zitagira abapilote (drones) nyinshi zari zerekejwe ku butaka bwacyo.
Ku ruhande rwa Iran, yatangaje ko yari igambiriye ikigo cya gisirikare cya Ali Al Salem kiri muri Kuwait, kibamo abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bibaye nyuma y’uko Iran yari imaze gutwika ubwato butwara gaze karemano muri Hormuz, mu gihe Amerika na yo ikomeje ibikorwa by’ibitero bya gisirikare muri ako karere.
Amakuru yatangajwe na The Wall Street Journal agaragaza ko ibi bitero bikomeje kwagura ubushyamirane hagati ya Iran n’ibihugu bifitanye isano na Amerika mu karere.


