Umukinnyi wa filime z’imirwano ukomoka muri Koreya y’Epfo, Hwang Jang-lee, wamamaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Drunken Master’ yakinnye ahanganye na Jackie Chan, yitabye Imana afite imyaka 81.
Uyu mukinnyi yapfuye ku wa 12 Ugushyingo 2026, nyuma yo kugwa iwe mu rugo mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ajyanwa mu bitaro bya Seoul St. Mary’s Hospital, ariko ntiyongera kugarura ubwenge kugeza ubwo yitabye Imana.
Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo ku wa 13 Ugushyingo 2026, avuga ko Hwang Jang-lee yavutse mu 1944, akaba yarabanje gukora akazi ko gutoza umukino wa Taekwondo mbere yo kwinjira mu mwuga wa sinema mu 1974, ubwo yakinaga muri filime ‘Doraon Oedari’.
Nyuma yaje gukorera muri Hong Kong, aho yakinnye muri filime nyinshi z’imirwano zirimo ‘Namgwon Buktoe’ yo mu 1976, ‘Sahyeongdosu’ yo mu 1978 na ‘Drunken Master’ yo mu 1978.
Yamenyekanye cyane kubera ukuntu yakinnye muri ‘Drunken Master’, aho yari Yeom Cheol-sim, umugome wahanganye na Jackie Chan. Muri iyi filime, yigaragaje cyane mu mikino yo gutera imigeri, byamuhesheje kwamamara mu bakunzi ba sinema y’imirwano.


