Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Rwiyemaho Kabagambe, yasabye imbabazi umunyamakuru Scovia Mutesi nyuma yo gushyamirana ku rubuga rwa X, bapfa uko ikibazo cy’ibirego bya ruswa ishingiye ku gitsina muri iyi kaminuza cyagarutsweho.
Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 16 Ugushyingo 2026, Kabagambe yavuze ko ibyo batumvikanagaho bidakwiye gusenya umubano basanzwe bafitanye, asaba imbabazi kubera amagambo yari yakoresheje.
Yagize ati: “Scovia Mutesi, ibyo tutumvikanyeho ntibikwiye kuruta umubano dusanzwe dufitanye. Twagize ibyo tudahuza kandi ubusanzwe duhurira ku ntego yo kubaka no kurinda u Rwanda. Kuba naranditse amagambo yakubabaje kandi adakwiye, ndagusaba imbabazi.”
Kabagambe yavuze ko yasibye ubutumwa bwari bwababaje Scovia ku bushake bwe, anavuga ko atazongera kumubabaza.
Yanavuze ko asabye imbabazi abandi barimo Sylvia Nsanga na Olga, agaragaza ko agiye kurushaho kububaha n’igihe batahuje ibitekerezo.
Yagize ati: “Ngiye kurushaho kububaha. N’igihe tutazaba duhuje ibitekerezo, nzakomeza kubaha abo turi kumwe.”
Scovia Mutesi na we yakiriye ubu busabe bw’imbabazi, ariko agaragaza ko budakwiye kurangiza ikibazo cy’abanyeshuri bavuga ko bahura n’ihohoterwa muri Kaminuza y’u Rwanda.
Yamusubije ati: “Imbabazi usaba ntizikuraho ikibazo cy’abanyeshuri bo muri Kaminuza uvugira. Mukwiye kugikemura, ibindi bikaza nyuma.”
Izi mpaka zatangiye nyuma y’uko Scovia Mutesi akoze ikiganiro ku birego byatangajwe n’umuntu wavuze ko ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, wavugaga ko hari abarimu basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina, bakabakangisha kubima amanota.
Muri icyo kiganiro, Scovia na bagenzi be basabye inzego zibishinzwe gukurikirana ibyo birego kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.
Kabagambe ntiyishimiye uburyo iki kibazo cyagarutsweho, agaragaza ko muri Kaminuza y’u Rwanda nta ruswa nk’iyo ihari. Yaje no kwandika ubutumwa bunenga Scovia, amushinja kuvuga ku mikorere y’ikigo atigeze akoramo.
Yagize ati: “Nta kazi afite muri Kaminuza y’u Rwanda, nta n’ubwo yigeze ayigamo. Sinzi niba hari n’indi yizemo, ariko arashaka kundusha imikorere y’umuvugizi! Ese ni nde wamuhaye ububasha bwo kunsobanurira akazi kanjye?”
Yakomeje agaragaza ko inshingano z’umunyamakuru zitandukanye n’iz’umuvugizi, avuga ko buri wese afite ibyo ashinzwe.
Ati: “Umunyamakuru n’umuvugizi ntibakora akazi kamwe. Ntabwo banatozwa kimwe. Umwe ashinzwe kunenga no kugaragaza ibitagenda, undi akabazwa inshingano zo kuvugira ikigo no kurinda inyungu zacyo.”
Scovia na we yamusubije amubaza niba afite ububasha bwo kugena abemerewe kuvuga kuri Kaminuza y’u Rwanda, anamusaba kugira icyo avuga ku birego byari byatanzwe.
Yamwibukije kandi ko ari umukozi wa Leta uhembwa n’amafaranga atangwa n’abaturage binyuze mu misoro, bityo ko akwiye kugira icyo asobanura ku bibazo bivugwa muri iyo kaminuza.


