Bwiza
ads

Kenya: Pasiteri Mackenzie wicishije abayoboke basaga 500 arasomerwa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 07:17
Iminota 2 yo gusoma
Kenya: Pasiteri Mackenzie wicishije abayoboke basaga 500 arasomerwa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukwakira 2026, biteganijwe ko urukiko rwisumbuye rwa Mombasa rutanga imyanzuro yarwo mu rubanza rw’ubwicanyi rwa Pasiteri Paul Mackenzie na bagenzi be 29 bareganwa, baregwa urupfu rw’abantu barenga 530, cyane cyane abagore n’abana, imibiri yabo yavumbuwe mu mva rusange yacukuwe mu ishyamba rya Shakahola mu burasirazuba bwa Kenya mu 2023.

Mu 2023, imirambo irenga 530, yiganjemo abagore n'abana, yataburuwe mu mva rusange nyinshi zavumbuwe mu ishyamba ryo mu karere ka Kilifi ku nkombe z’inyanja za Kenya. Iyi yari imibiri y'abayoboke ba Paul Mackenzie, wahoze atwara tagisi mbere yo kuba pasiteri washishikarije abayoboke be kwiyicisha inzara igihe kirekire kugira ngo bazagere kuri Yesu.

Umuhungu we yaramushinje

Umuhungu we, Dan Mackenzie, avuga ko yagenzuraga byimazeyo intama ze. Dan akomeza agira ati: "Yangaga amashuri, ubuvuzi, ndetse n'ibigezweho. Abayoboke be bari mu bwigunge rwose, baratandukanijwe n'Isi."

Yakomeje agira ati: "Gushukana cyane, yakubwiraga ko uzahira mu kuzimu kandi agashyira ubwo bwoba mu bitekerezo byawe, yari n’umunyarugomo cyane: urugero, yasabaga abayoboke be kumpana, kunkubita amasaha menshi, nambaye ubusa rwose, kandi bigatuma nkora ibyo ashaka."

Ati: "Ibyo nabonye hariya byanteye gusara, sinkibasha gutekereza neza."

Abantu 29 bareganwa na Paul Mackenzie bahoze ari abayoboke be, nk’uwitwa Smart. Uyu wahoze ashinzwe kwakira abashyitsi kuri hotel, yisanze ku ntebe y’abashinjwa asubiza iby’urupfu rw'abana be batandatu n'abuzukuru be babiri i Shakahola.

Uyu munsi, nyina, Constance, agira ati: "Ndashaka ko Paul Mackenzie ahanwa. Yishe abantu bangahe? Ni bangahe bo mu muryango wanjye? Ntabwo ari umuntu w'Imana! Umuhungu wanjye yari umunyabwenge, yishimye, abantu bose baramukundaga ku kazi. Ariko yashimuswe na Mackenzie i Shakahola."

Kimwe na Smart, abareganwa na pasiteri bakurikiranweho icyaha cyo kureka abana babo bakicwa n'inzara. Mackenzie yari yategetse ko baba aba mbere bagenda, hamwe n’abagore. Bari barafungiwe mu tuzu duto tw'agateganyo twubatse mu biti, aho abapfuye bapfiriye gahoro gahoro.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.