Bwiza

Kwimika uwahoze akorera mu Rwanda nk'Umwami wa Tooro byajemo kidobya

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kabiri, 29 Nzeri 2026 saa 03:49
Iminota 3 yo gusoma647 Abasomye
Kwimika uwahoze akorera mu Rwanda nk'Umwami wa Tooro byajemo kidobya
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Kwimika Igikomangoma Edward Rukidi Kijjyanangoma nk'Umwami (Omukama) wa Tooro kuri uyu wa 29 Nzeri 2026 byajemo kidobya kuko ubu hatanzwe ikirego mu rukiko gisaba guhagarika iri yimikwa byihuse.

Abaturage babiri bo mu Bwami bwa Tooro aribo; Derick Alitugabira na Juliet Kangume, bafatanyije n’umuryango uharanira imiyoborere myiza no kubahiriza amategeko, nibo batanze iki kirego bavuga ko iyimikwa rya Edward Rukidi Nyabongo I, nk'Umwami mushya wa Tooro rinyuranyije n'amategeko.

Aba ariko ntibazoherwa kuko basabwe kugeza imbere y’Urukiko uyu muntu bavuze ko ari umuhungu w’Umwami watabarutse, Oyo Nyimba Kabamba Iguru hamwe n’ibimenyetso byose byerekeranye n’umwirondoro we n’ababyeyi be. Urukiko rushobora kubisaba, kugira ngo hagenzurwe umwirondoro we kandi hamenyekane niba afite uburenganzira bwo kuzungura.

Aba baranasabwa gutanga umwimerere w’inyandiko y’irage ry’Umwami Oyo, ikabikwa mu nyandiko z’urubanza kugira ngo isuzumwe.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, Urukiko ruzatangaza ku buryo bweruye umwanya n’uburenganzira bw’umuhungu w’Umwami Oyo, ndetse n’ingaruka z’inyandiko y’ubushake y’Umwami Oyo hakurikijwe amategeko, imigenzo n’umuco bikurikizwa muri Tooro.
Biramutde byemejwe ko uwo muntu ari umuhungu w’Umwami Oyo, umwirondoro we n’umwanya afite byemerwa ku mugaragaro, kandi agahabwa icyubahiro n’ukwemera bimukwiye hakurikijwe imigenzo n’umuco bikurikizwa muri Tooro, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko ku birebana n’undi muntu ushobora kuba afite ikirego cyo kuzungura.

Itegeko risaba ko, uretse abahungu cyangwa abana b’abahungu b’Umwami Oyo, inyandiko y’irage y’Umwami Oyo igomba gukomeza gukurikizwa, kuko igaragaza abandi bantu bari ku murongo wo kuzungura umwanya w’Umukama wa Tooro.

Icyo gihe kandi urukiko ruzatesha agaciro itoranywa rya Edward Rukidi Kijanangoma nk’Umukama wa Tooro, ndetse n’izindi gahunda cyangwa itoranywa ryaba ryarakozwe, kubera ko iryo toranywa ryakozwe n’abantu batari bafite ububasha bwo kubikora, ryagizeho ingaruka zikomeye z’ivanga ritemewe n’amategeko, cyangwa se ritubahirije amategeko, imigenzo n’umuco bikurikizwa muri Tooro.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Itegeko risaba ko igikorwa icyo ari cyo cyose kizakurikiraho cyo kugena uzungura gikorwa n’abantu bafite ububasha bwemewe n’amategeko bwo kubikora, hitabwa ku myanzuro y’Urukiko yerekeye umuhungu w’Umwami Oyo, inyandiko y’ubushake, ndetse n’amategeko, imigenzo n’umuco bikurikizwa muri Tooro.

Icyo gihe bazajyaho itegeko rihoraho ribuza, nyuma y’uko itoranywa risheshwe, uregwa wa mbere n’abantu bakora babiherewe ububasha na we, kwiyita cyangwa kwiyerekezaho nk’abafite uburenganzira ku ntebe y’ubwami bashingiye kuri iryo toranywa.

Imanza ziratangiye mu gihe byakomeje kuvugwa ko irage ry'Umwami watabarutse rivuga ko azasimburwa n'umuhungu we cyangwa babyara be. Ibi Ababiito ntibabikozwa bakavuga ko bateranye bagatora uzasimbura Umwami Oyo. Bavuga ko uwo muhungu batamuzi mu muryango w'ibwami. Ni ingingo yaciyemo ibice bibiri Ubwami bwa Tooro.

Hagati aho ariko imihango yose yo kwimika yakomeje mu ijoro ryakeye, ku manywa hakaba hateganyijwe ibirori byo kwishimira ko Tooro yabonye Omukama mushya, ari nako abaturage bose basoza ibihe byo kwirabura.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com