Minisitiri w’Intebe wa Papua New Guinea, James Marape, yagaragaye mu nama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye i New York yambaye imyambaro gakondo yo mu gihugu cye yamugaragaje asa n'uwambaye ubusa, bitandukanye n’abayobozi benshi bitabiriye iyi nama bambaye amakositimu asanzwe akoreshwa mu nama mpuzamahanga.
Marape yageze i New York ku wa 24 Nzeri 2026, aho yari yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’icyumweru cy’inama za Loni, birimo ibiganiro ku mihindagurikire y’ikirere, amahoro n’umutekano ndetse n’ubufatanye mu bukungu.
Mu mafoto yakwirakwiye, Marape agaragara yambaye imyambaro gakondo irimo ikamba rishushanyijeho amababa y’inyoni, urunigi rukozwe mu bishishwa bisanzwe bikoreshwa mu muco wa Papua New Guinea, n’utundi tuntu gakondo.
Yari afite kandi igikoresho gakondo yari yitwaje, mu gihe iruhande rwe hari Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wari wambaye ikositimu n’ishati y’umweru.
Iyi myambarire ya Marape yagaragaje umwihariko w’umuco wa Papua New Guinea mu gikorwa gihuza abayobozi n’intumwa z’ibihugu hafi ya byose byo ku Isi.
Marape kandi yagejeje ijambo ku Nteko Rusange ya Loni, aho yashimangiye ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi cyane cyane ku bihugu bito birimo ibirwa byo mu Nyanja ya Pasifika. Yanashimye ko Loni itanga urubuga aho ibihugu bito bishobora kuvugira hamwe n’ibihugu bikomeye mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.
Mu ijambo rye, yanagarutse ku ngaruka z’imyanzuro ifatwa n’ibihugu bikomeye ku baturage bo mu bihugu biri kure y’aho izo politiki zikorwa, asaba abayobozi ku Isi gushyira imbere imibereho y’abantu no gukemura amakimbirane mu nzira z’amahoro.
Inteko Rusange ya 81 ya Loni yabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, mu cyumweru cy’ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru cyatangiye tariki ya 22 Nzeri 2026.
Si ubwa mbere uriya muyobozi yari ayigaragayemo yambaye uriya mwambaro gakondo ukunze gukurura impaka ku batari bake.

