Bwiza

Muhanga: Umusore w'imyaka 22 akurikiranweho kwica nyirakuru

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 18 Ugushyingo 2026 saa 06:15
Muhanga: Umusore w'imyaka 22 akurikiranweho kwica nyirakuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 22 y’amavuko ukekwaho kwica nyirakuru w’imyaka 86 amuciye ijosi.

Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 07 Ugushyingo 2026 mu Mudugudu wa Cyurutare, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Muhanga ubwo uregwa yagera mu rugo avuye ku kabari agafata umuhoro akajya kwa nyirakuru ubyara papa we aramutema amuca umutwe awushyira mu gikapu yari yitwaje ajya kuwujugunya mu ishyamba.

Mu ibazwa rye nk'uko Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga, uregwa yemeye icyaha, avuga ko icyatumye yica nyirakuru ari amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y`Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.