Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), bafashe icyemezo cyo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu gihe cy’umwaka, nyuma yo kunanirwa kumvikana ku mukandida umwe.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu iri kubera i Phnom Penh muri Cambodia, aho abitabiriye bananiwe kugera ku bwumvikane ku muntu wagombaga kuyobora uyu muryango mu myaka iri imbere.
Muri iyi gahunda nshya, amatora yari ateganyijwe kuba tariki ya 16 Ugushyingo 2026 yasubitswe amezi 12.
Muri icyo gihe, Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wari usanzwe ari umuyobozi wa OIF kuva mu 2018, azakomeza kuyobora uyu muryango.
Amakuru avuga kandi ko mu rwego rw’ubwumvikane bwagezweho, u Rwanda rutazongera gutanga umukandida mu matora azaba nyuma y’ayo mezi 12.
Ibi birangije by’agateganyo impaka zikomeye zari zimaze iminsi hagati ya Kinshasa, Kigali na Paris ku buyobozi bwa OIF.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yashyize imbere Juliana Amato Lumumba, ariko tariki ya 14 Ugushyingo itangaza ko ikuye kandidatire ye mu rwego rwo gushaka ubwumvikane, inavuga ko izashyigikira uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, Dacian Cioloș.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwari rwanze gukura Louise Mushikiwabo mu matora, n'ubwo rwari rwabisabwe n'u Bufaransa bwatinyaga ko Kinshasa yakwikura mu muryango mu gihe Mushikiwabo yaba atsinze amatora.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yari yavuze ko u Rwanda rutazavana Mushikiwabo mu matora, ashimangira ko amategeko ya OIF ateganya ko abanyamuryango bagomba guhitamo umukandida cyangwa bagatora igihe ubwumvikane bubuze.
Amabwiriza mashya ya OIF yemejwe mu 2022 ateganya ko ubwumvikane ari bwo buryo bw’ibanze bwo gutoramo Umunyamabanga Mukuru. Iyo ubwumvikane bubuze, hakorwa amatora mu ibanga, umukandida ubona amajwi menshi akaba ari we utorwa. Abafite uburenganzira bwo gutora ni abanyamuryango 53 ba OIF bafite ubunyamuryango busesuye.
Mbere y’inama, AFP yari yatangaje ko igitekerezo cyo gusubika amatora cyari cyaragaragaye mu biganiro by’abanyamuryango, ariko kikaba kidateganywa n’amategeko agenga amatora ya OIF.
Mushikiwabo rero azakomeza kuyobora OIF muri iki gihe cy’umwaka, mu gihe ibihugu bigize uyu muryango bizaba bishaka uburyo bwo kugera ku mukandida ushobora kumvikanwaho mbere y’amatora mashya.
Icyemezo gishya kandi gishobora kugabanya, nibura mu gihe gito, ubushyamirane bwa dipolomasi hagati ya Kigali, Paris na Kinshasa bwari bwibasiye aya matora.


