Bwiza

Nduhungirehe yanenze Trump

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 20 Ugushyingo 2026 saa 06:42
Nduhungirehe yanenze Trump

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abushinja kubogama mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington, cyane cyane ku bijyanye n’ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda mu gihe ibikorwa bya Erik Prince bifasha RDC mu bya gisirikare bitavugwaho rumwe.

Ibi Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa televiziyo mpuzamahanga France 24, aho yabajijwe ku bihano Amerika iherutse gufatira u Rwanda, irushinja kutubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.

Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uburyo ubutegetsi bwa Trump, bwagize uruhare rukomeye mu biganiro byagejeje ku masezerano agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari na bwo bugaragaza kubogama mu kuyashyira mu bikorwa.

Yagaragaje ko ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda gusa kandi Amerika ubwayo ikaba yemera ko Kinshasa itarashyira mu bikorwa inshingano zayo zo gusenya umutwe wa FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki kibazo kimaze no gutera impungenge bamwe mu banyepolitiki bo muri Amerika, barimo abagize Sena, basabye ubutegetsi bwa Trump gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington mu buryo butabogamye.

Yongeye kugaragaza impungenge ku bikorwa bya Erik Prince, washinze ikigo cy’abacanshuro cya Blackwater, ushinjwa gukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu bikorwa bya gisirikare, mu gihe atarafatirwa ibihano na Washington.

Abajijwe niba umubano wa Prince n’ubutegetsi bwa Trump ushobora kuba uri mu bituma Amerika itagira uruhande ibaza inshingano, Nduhungirehe yavuze ko ibyo bikorwa bigaragaza ukwivuguruza mu myitwarire ya Washington.

Yibajije uburyo Amerika ishobora gushyigikira amasezerano agamije guhagarika intambara, ariko ntigire icyo ikora ku Munyamerika ushinjwa gufasha RDC kongera ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare, birimo gukoresha indege zitagira abapilote.

Nduhungirehe kandi yavuze ko Erik Prince atigeze afatirwa ibihano, ahubwo akomeje ibikorwa bye mu bwisanzure, kandi na Amerika irabizi.

Yashimangiye ko kugira ngo amahoro arambye agerweho mu karere, Amerika ikwiye kureba uruhare rw’impande zose mu bibazo by’umutekano muke, aho kwibanda ku Rwanda gusa.

Yagaragaje ko imitwe irimo FDLR na Wazalendo na yo ikomeje ibikorwa bibangamira amahoro, bityo ko ikwiye kubazwa inshingano zayo.

Ku bijyanye n’ibirego bivuga ko u Rwanda rutarakuraho ingamba z’ubwirinzi, Nduhungirehe yasubije ko n’umutwe wa FDLR utaramburwa intwaro kandi utarasenywa, ashimangira ko amasezerano ya Washington ateganya inshingano kuri buri ruhande.

Yavuze ko bidakwiye guhora u Rwanda ari rwo rubazwa ibyo rutarashyira mu bikorwa, mu gihe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kubazwa inshingano bwiyemeje.

Amasezerano y’amahoro ya Washington agamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC, hibandwa ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, birimo n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR, u Rwanda rufata nk’imbogamizi ikomeye ku mutekano warwo.

U Rwanda rukomeje gushimangira ko amahoro arambye azagerwaho ari uko impande zombi zubahirije ibyo ziyemeje muri ayo masezerano.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.