Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiratangaza ko kigiye kuva mu Mujyi wa Lubero mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inshingano z’umutekano cyari gifite zikazashyikirizwa Ingabo za Congo (FARDC).
Kuvana Ingabo za Uganda muri uyu mujyi uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bizatangira mu byumweru bibiri biri imbere nk'uko bigaragara mu itangazo ry'Umuvugizi w'agateganyo wa UPDF, Col. Chris Magezi.
Ingabo za Uganda zari zimaze igihe muri aka gace kuva muri Mutarama 2025, zigamije guhangana n’abasigaye mu mutwe wa ADF, bari bahunze igitutu cy’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangije ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bigamije kurwanya umutwe wa ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro muri ako gace, hagamijwe gucogoza no gusenya ubushobozi bwayo bwo guteza umutekano muke muri ako karere.
Ibi bikorwa bya gisirikare bikomeje, byiswe izina rya ‘Operation Shujja’.
Ntabwo hatangajwe impamvu Ingabo za Uganda zigiye kuva muri Teritwari ya Lubero, gusa iyi ni imwe muri teritwari nshya abarwanyi ba FRN baherutse gutangizamo ibikorwa bya gisirikare ndetse bamaze no kuhafata ibice bimwe.
Ikindi, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, aherutse gutangaza ko badafite gahunda yo kwitambika ibikorwa by'uyu mutwe wa FRN, ahubwo awushishikariza gufata Walikale.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
