Bwiza

Rusizi: Abageni bakoreye ubukwe mu bitaro

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 21 Ugushyingo 2026 saa 07:37
Rusizi: Abageni bakoreye ubukwe mu bitaro

Fabien Gatabazi na Esperence Nyiranzeyimana basezeraniye imbere y’Imana mu isakaramentu ryo gushyingirwa ryabereye mu Bitaro bya Mibilizi, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bivuriza muri ibyo bitaro.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, mu Bitaro bya Mibilizi biherereye muri Paruwasi ya Mibilizi, mu Karere ka Rusizi.

Aba bombi bari bamaze igihe kirekire barwariye muri ibi bitaro, aho Fabien yari amaze amezi abiri n’igice, mu gihe Esperence yari amaze amezi atandatu.

Icyatumye basezeranira mu bitaro ni uko barwaye bari baratangiye kwigira umubano akaba ari yo mpamvu baherewe iri sakaramentu muri ibi bitaro.

Iki gitekerezo cyaturutse ku bakozi b’Ibitaro bya Mibilizi, banagize uruhare mu gutegura uyu muhango no kubategurira ibirori byo kwizihiza ubu bukwe.

Fabien na Esperence ni umuryango usanzwe ufite amikoro make, ku buryo inzu babagamo bari barayikodesherejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi.

Misa yo kubashyingira yayobowe na Padiri Damas Nsengimana, usanzwe ari Omoniye w’Ibitaro bya Mibilizi.

Uyu muhango wabaye igikorwa cyihariye cyo kubafasha guhabwa isakaramentu ryo gushyingirwa, nubwo bari mu bihe byo kwitabwaho n’abaganga.

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.