Guverinoma ya Somalia yategetse Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kuva ku butaka bwayo mu gihe kitarenze amasaha 72, iyishinja ibikorwa byo kwivanga mu miyoborere y’igihugu no guhungabanya ubusugire bwacyo.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2026, hanatangazwa ko Somalia yahamagaje ambasaderi wayo i Abu Dhabi kugira ngo agaruke mu gihugu.
Minisitiri w’Itangazamakuru wa Somalia, Abdifatah Kasim Mohamud, yavuze ko igihugu kitazihanganira ibikorwa bifatwa nk’igitero ku busugire, umutekano n’ubumwe bwacyo. Yasabye Abanyasomaliya kwishyira hamwe bakarinda igihugu cyabo.
Iki cyemezo gikurikiye ibyo Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yari yatangaje ku wa Kabiri, ashinja UAE guha inkunga y’ubukungu na politiki zimwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uturere twa Somalia ziyobora zigenga, mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Leta nkuru.
Ku ruhande rwayo, UAE yamaganye imyitwarire ya Somalia iyita iy’ubushotoranyi n’ubushyamirane. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE yavuze ko Ambasade yayo i Mogadishu yari isanzwe yarafunzwe muri Mutarama 2026, abakozi bayo bavanwa muri Somalia kubera ibyo yise ibikorwa by’urwango by’ubutegetsi bwa Somalia.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watangiye gukaza umurego muri Mutarama 2026, ubwo Somalia yatangazaga ko ihagaritse amasezerano yose yari ifitanye na UAE, arimo ay’ubufatanye mu byambu, igisirikare n’umutekano, iyishinja kubangamira ubusugire bw’igihugu.


