Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Ugushyingo 2026, Somaliya yategetse Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 72, inahamagara uhagarariye Somaliya i Abu Dhabi, ishinja UAE gukora ibikorwa bitasobanuwe neza byo guhungabanya ubusugire bwa Somaliya, ibyo yise "igitero cyeruye".
Minisitiri w’Itangazamakuru, Abdifatah Kasim Mohamud, yavuze mu butumwa bwatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru ati: "Hazafatwa ingamba kuri buri wese uzakorana na UAE muri iki gitero kuri Somaliya."
"Abanyasomaliya bose barasabwa kurinda igihugu cyabo no kwishyira hamwe barwanya iki gitero cyeruye cya UAE, kigamije guhungabanya ubusugire, umutekano, ubutaka n’ubumwe by’Abanyasomaliya."
Minisitiri ntiyasobanuye neza ibikorwa byakozwe na UAE byatumye Somaliya ifata uyu mwanzuro. Mu ijambo yavuze ku wa Kabiri, Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, yashinje UAE gutera inkunga mu by’ubukungu n’ibya politiki zimwe muri za leta zigize Somaliya, hagamijwe kurwanya guverinoma imwe y’igihugu ihuriweho (federal government).
UAE, yagiye ifasha mu gutera inkunga no guhugura Ingabo za Somaliya mu bihe byashize, ikanafasha mu bikorwa byo guteza imbere ibyambu n’indi mishinga y’ubucuruzi muri icyo gihugu, yakomeje guhakana ko yivanga mu bibazo by’imbere muri Somaliya.
Ku wa Kane, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE yamaganye ibyo yise imyitwarire ya Guverinoma ya Somaliya "yongera umwuka mubi kandi irangwa n’ubushyamirane" kuri UAE.
Mu itangazo ryayo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE yagaragaje impungenge ku byo yise imihate ya Guverinoma ya Somaliya yo gushaka gukurura UAE mu makimbirane y’imbere muri Somaliya ashingiye ku buyobozi, ivuga ko ibikorwa nk’ibyo bishobora kwangiza inyungu z’ibihugu byombi.
Iyo minisiteri yavuze ko UAE yafunze ambasade yayo i Mogadishu ikanakurayo abakozi bayo muri Mutarama 2026, bitewe n’ibyo yise ibikorwa by’ubushyamirane bya Guverinoma ya Somaliya, harimo no gusesa amasezerano yari hagati y’ibihugu byombi.
