Bwiza
ads

Sudani: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro 72 biciwe mu gitero cy’indege mu birombe

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 07:01
Iminota 2 yo gusoma
Sudani: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro 72 biciwe mu gitero cy’indege mu birombe

Ku Cyumweru, itariki 11 Ukwakira, nibura abantu 72 bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa gakondo baguye mu gitero cy’indege cyabereye mu majyaruguru ya Sudani, igitero cya Kabiri cy’ubu bwoko mu mezi menshi ashize.

Abanyamategeko mu bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi bashinje Ingabo zirwanira mu Kirere za Misiri kuba ari zo zagabye icyo gitero, ikirego Reuters itabashije guhita kigenzura. Igisirikare cya Misiri ntacyo cyatangaje ku byabaye kandi Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Misiri ntiyahise isubiza icyifuzo gisaba ibisobanuro.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ibanze ariko atagenzuwe na Reuters yerekana imirambo myinshi mu matongo ndetse n’indi izingiye mu bitambaro byo gushyingura, n’abacukuzi basobanura uko igitero cy’indege kuri ako gace cyagenze.

Abanyamategeko mu by'ubutabazi bavuze ko igitero nk'iki cyambukiranya imipaka cyarenze ku mategeko mpuzamahanga.

Amajyaruguru ya Sudani akunze kugaragaramo urujya n'uruza rw'abacukuzi b'amabuye y'agaciro ndetse n’ibirombe bitunguranye bya zahabu ⁠ mu gihe amakimbirane akomeje kuba muri iki gihugu yahungabanije andi masoko kandi zahabu ikaba yarabaye isoko y'ingenzi y’amafaranga ku mpande zombi zirwana. Impuguke n’abari muri ako gace bavuga ko zahabu nyinshi zinjira mu Misiri.

Intambara hagati yingabo za Sudani n’ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces yagiye ifata intera kandi igira ingaruka ku bantu benshi b’inzirakarengane bahitanwa na yo, cyane cyane abicirwa mu bitero bya drones.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.