Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika y’u Bushinwa kuri uyu wa Mbere ushize byashimangiye ubufatanye mu by’indege hashyirwa umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) ku cyemezo cya “airworthiness certification” hagati y’Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda (RCAA) n’Ubuyobozi bushinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa (CAAC).
“Airworthiness certification” ni icyemezo cyemewe gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby'indege cyerekana ko indege runaka yujuje ibisabwa kandi kuguruka kwayo bitekanye.
Aya masezerano byitezwe ko azazamura ubufatanye mu bya tekiniki, ashimangire ubushobozi bwo kugenzura, kandi yorohereze kwakira no kugenzura ibice bigize indege n’ibyemezo byatanzwe n’ubuyobozi bwombi.
Abahagarikiye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu wagaragaje ubushake bw'u Rwanda mu kurushaho kunoza ubufatanye mu by'indege n'u Bushinwa.
Yagize ati: “Guverinoma y'u Rwanda ishyigikiye byimazeyo ubwo bufatanye. Twiyemeje guteza imbere ubufatanye bwacu.”
Yongeyeho ko uyu munsi, bitari ugusinya inyandiko gusa, ahubwo ari ugushimangira ubucuti hagati y'ibihugu byombi, no gushora imari mu kirere gitekanye kuri buri wese ugurukana nabyo.

