U Rwanda ruravugwaho kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira umunya-Mali, Mohamed Ag Ayoya kugira ngo asimbure Umunyarwandakazi, Valentine Rugwabiza, ku buyobozi bw’ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), mu gihe hari abagaragaza impungenge ku ruhare rw’Abanyarwanda muri ubwo butumwa.
Africa Intelligence ivuga ko Ag Ayoya usanzwe ari umuyobozi wungirije wa MINUSCA, ashobora gutangira kuyiyobora mu Ukuboza 2026, mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres, yaba amaze kwemeza iryo shyirwaho.
Valentine Rugwabiza ayobora MINUSCA kuva mu 2022.



