Bamwe mu baturage ba Zambiya baribaza impamvu abaturage baturuka mu Rwanda no mu Burundi bakomeje guhabwa uburinzi, bakagira n'ibyangombwa by’ubuhunzi muri Zambiya kandi ibihgu byombi bakomokamo bitekanye.
Umwanditsi wo muri Zambia, George Masisi, yavuze ko iki kibazo abaturage ba Zambiya bakomeje kukibaza, bagasaba Leta kugira icyo igikoraho. Yanditse ati " Aba baturage bashaka ko Leta ibasobanurira impamvu uburinzi buhabwa impunzi bukomeje gutangwa ku bantu bakomoka mu bihugu byabo byagize impinduka zikomeye kuva intambara zatumye benshi bahunga zararangiye."
Nk’uko imibare yatangajwe na UNHCR na Leta ya Zambia muri Nzeri 2025 ibigaragaza, Zambia yari icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda 976 zemewe ndetse n’impunzi z’Abarundi 11,655 zemewe. Hari kandi Abarundi 4,205 n’Abanyarwanda 16 bari baranditswe nk’abasaba ubuhungiro.
Ku birebana n’Abanyarwanda, hanakozwe gahunda yo guhagarika ubuhunzi (cessation process), aho Abanyarwanda 4,115 ubu banditswe nk’abahoze ari impunzi.
Iki kibazo cyakomeje kugarukwaho cyane nyuma y’uko Tanzania, Burundi na UNHCR byemeranyije mu Kuboza 2025 kwihutisha gahunda yo gutahuka ku bushake kw’impunzi z’Abarundi. Tanzania yavuze ko impamvu zari zaratumye Abarundi benshi bahunga zitakiriho, mu gihe impunzi z’Abarundi zisaga 184,000 zari zimaze gutahuka zivuye muri Tanzania kuva mu 2017.
Ni muri urwo rwego abaturage ba Zambiya bibaza impamvu umubare munini w’Abanyarwanda n’Abarundi ukomeje kugaragara mu mibare y’impunzi ziri muri Zambia, ndetse bakibaza n’ibihe byihariye bituma abo bantu bakomeza guhabwa uburinzi bw’impunzi.
Aba baturage bavuga ko impunzi z'Abanyarwanda n'Abarundi muri Zambiya zifaswhe nk'aho zikomoka mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Sudani.


