Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara Ateenyi, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko mu Karere ka Isingiro yasanze hari umwe mu ba DJ bazwi ku isanteri, yarashyizwe kuri lisiti y'abarimu bahembwa na buri kwezi kandi atarageze no mu mashuri abanza mu mwaka wa 7.
Balaam yabwiye abadepite ko atari ibyo gusa kuko kuri iyo lisiti hariho n'umukanishi utarigeze akandagira no ku ishuri ariko akaba ahembwa nk'umwarimu wa Siyansi.
Yagize ati " Muri Isingiro twasanze hari abakozi bahembwa ba baringa ibihumbi 70 mu mashuri abanza. DJ ni umwarimu nk'aho bidahagije n'umukanishi ni umwarimu wa Siyansi kandi aba bombi ntawageze muri P7."
Balaam avuga ko aba bakozi ba baringa batumye habaho igihombo cya UGX miliyari imwe n'igice. Yasabye inteko ko bakongera bagasuzuma ibya raporo nyinshi zagiye zikorwa zigaragaraza ko mu Karere ka Isingiro, serivisi ari munange.
Imibare yatangajwe mu igenzura rya 2023 yerekana ko abakozi ba baringa n'ibindi bibazo byo guhemba abakozi batakiri mu kazi byatezaga Leta ya Uganda igihombo kirenga miliyari 53 UGX buri mwaka.

