Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyasubije Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhamagaza Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa ngo atange ibisobanuro ku magambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka gusaba FRN gufata Walikale.
Kinshasa yahamagaje Ambasaderi wa Uganda nyuma y’amagambo ya Gen Muhoozi, wari watangaje ko ashyigikiye ko Front pour la Réfondation du Congo (FRN) ifata Walikale, ndetse anagaragaza ko Uganda n'u Rwanda ari ibihugu by'impanga buri gihe biba bisangiye umwanzi.
UPDF biciye muri Col. Chris Magezi uyivugira, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya UPDF na FARDC byo kurwanya ADF bikomeje.
Yavuze ko igitutu UPDF na FARDC bashyize kuri ADF cyatumye uyu mutwe ucikamo udutsiko duto ndetse abarwanyi bawo bagahungira imbere mu gihugu.
Yavuze ko UPDF ikomeje gukorana na FARDC mu gukurikirana abarwanyi ba ADF n’abayobozi babo aho ari ho hose bahungiye, harimo muri Isiro no mu ntara ya Haut-Uele.
Uganda yavuze ko iki gikorwa gishingiye ku masezerano y’ubwumvikane agenga Operation Shujaa, ibikorwa bya gisirikare bya Uganda na RDC bigamije kurwanya ADF.
UPDF icyakora yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kitagarukira kuri ADF gusa, kuko hari indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako karere, ndetse imwe muri yo ikaba ifitanye isano na Leta ya RDC, irimo Wazalendo.
Yavuze ko iyo mitwe imaze igihe igaba ibitero ku baturage batishoboye, ndetse ishinja imwe muri yo kwica abagore n’abana bo mu miryango y’Abahima n’Abatutsi muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iti: “Mu mategeko mpuzamahanga agenga ibihe by’intambara, UPDF ifite inshingano zo kurinda abaturage bari mu kaga kandi izakomeza kubikora igihe cyose bizaba bishoboka.”
Uganda yavuze ko ishyigikiye ibiganiro
UPDF yavuze ko Uganda ishyigikiye igisubizo cy’amahoro ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC, aho impande zose zirwana ndetse na Leta ya RDC bakwicarana bakaganira ku buryo bwo kurangiza intambara.
Yavuze ko idashyigikiye cyangwa ngo ifashe “ingabo z’abanyamahanga zikora nk’abacanshuro, zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu gutera ubwoba abaturage bari mu kaga mu burasirazuba bwa RDC.”
Iri tangazo rije nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari Umugaba Mukuru wa UPDF, agize uruhare mu biganiro ku bibazo by’umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, aho yagaragaje ko FRN ikwiye kugira uruhare mu guhindura imiterere y’umutekano muri ako karere.
Kinshasa yabonaga amagambo ya Muhoozi nk’ikimenyetso cy’uko Uganda ishobora kuba ishyigikiye ibikorwa bya FRN, cyane cyane nyuma y’uko uyu mutwe ufashe uduce dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru.
UPDF mu gisubizo cyayo ntiyatangaje ko Uganda yemeye gukorana na FRN, ariko yashimangiye ko idashobora kwirengagiza ibitero bikorerwa abaturage b’abasivili n’imitwe itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa RDC.


