Horațiu Potra wahoze ayoboye itsinda ry’abacanshuro b’abanya-Roumania bari barahawe akazi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko gufatwa k’Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025 bitatewe no kuhava kw’abo yari ayoboye, ahubwo ko ingabo za Congo zari zifite ibibazo bikomeye by’imiyoborere, ibikoresho n’imibereho y’abasirikare.
Mu kiganiro yagiranye na RNA News, Potra yavuze ko byanga bikunze Goma yagombaga gufatwa na AFC/M23.
Ati: “Gufata Goma ntibyatewe no kuhava kwacu. Yagombaga gufatwa twaba tuyirimo cyangwa tutayirimo.”
Potra avuga ko itsinda rye ryari rishinzwe gutoza abasirikare ba FARDC no kurinda ibirindiro bimwe na bimwe, ariko ko ryaje gusubira inyuma nyuma y’uko ingabo za Congo zitangiye kuva mu birindiro bitandukanye.
Uyu mucanshuro avuga ko igihe babonaga bashobora kugotwa, bahisemo guhungira mu birindiro by’ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO), kugira ngo birinde kugwa mu mirwano yo mu mujyi no kongera umubare w’abasivili bashoboraga kuyigwamo.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko hagati ya tariki ya 23 na 25 Mutarama 2025, ingabo za FARDC n’imitwe ya Wazalendo zasubiye inyuma ziva mu birindiro bitandukanye birimo umujyi wa Sake-Mubambiro, Kibati-Kibumba na Rusayo.
Iyo raporo ivuga kandi ko bamwe mu bayobozi ba gisirikare n’abayobozi b’intara bavuye i Goma ku mugoroba wo ku wa 26 Mutarama, batabanje kubimenyesha abasirikare bari munsi yabo.
Potra yanenze bikomeye uburyo abasirikare ba FARDC bafashwaga mu gihe bari ku rugamba. Avuga ko bamwe bamaraga amezi menshi nu birindiro batabona ibiribwa bihagije, badasimburana n’abandi kandi bahembwa amafaranga make.
Yavuze ko hari abasirikare bagurishaga amasasu, magazini z’imbunda, ingofero zirinda amasasu n’ibikoresho byifashishwa mu kureba kure kugira ngo babone amafaranga yo kubatunga.
Uyu mucanshuro yemeza ko yari yarasabye ubuyobozi bwa gisirikare gukuba nibura kabiri umushahara w’abasirikare bari ku rugamba, gushyiraho gahunda yo kubahinduranya nyuma y’igihe cy’ukwezi kumwe cyangwa abiri no kugabanya igihe bamara mu mirwano badataha.
Potra avuga kandi ko hari abasirikare bamaze imyaka itatu cyangwa irenga kure y’imiryango yabo, bamwe bakaba barimukanye n’imiryango yabo bakayijyana i Goma, hafi y’ahaberaga imirwano.
Ibi bibazo by’imibereho y’abasirikare byongeye kugaragaza itandukaniro rikomeye riri hagati y’amafaranga Leta ya Congo ikoresha mu guha akazi abanyamahanga n’ayo iha abasirikare bayo.
Iperereza ryakozwe n'ibinyamakuru The Guardian, Public Record na Le Soir mu 2025 ryagaragaje ko bamwe mu bacanshuro b’Abanyarumaniya bahembwaga hagati ya $5,000 na $6,000 buri kwezi, mu gihe umushahara w’umusirikare wa Congo washoboraga kuba hafi $100.
Inkuru inagaragaza uruhare rwa Agemira RDC, sosiyete yari iyobowe na Olivier Bazin, mu bikorwa bya gisirikare bya Congo.
Nk’uko raporo z’impuguke za Loni zibigaragaza, ibikorwa bya Agemira ntibyagarukiraga ku gutoza abasirikare, ahubwo byanajyaga n'igenamigambi ry’ibitero, ubutasi bw’aho ibikorwa bizabera no gufasha mu bikorwa by’indege za gisirikare.
Iyi sosiyete yakoranye na Congo Protection, Sosiyete Potra yari afitanye na yo isano binyuze mu ishyirahamwe ry’Abanya-Romania rya RALF.
Amasezerano ya Agemira yaje guseswa mu mpera za Nyakanga 2025, mu gihe ubuyobozi bwa Congo bwari buri mu bibazo bijyanye n’intsinzwi za Goma na Bukavu.
Nyuma yo kuva i Goma, abacanshuro 291 bo muri Congo Protection bahungiye mu birindiro bya MONUSCO.
Potra avuga ko nta mafaranga bishyuye AFC/M23 kugira ngo bemererwe kuva muri Congo, kandi agahakana ko yari yaragiranye amasezerano y’ibanga n’uwo mutwe.
Uyu mucanshuro kandi ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku buryo bwitwaye ku bantu be igihe banyuzwaga i Kigali mbere yo gusubira muri Romania.
Potra avuga ko atigeze ahura n’abayobozi ba AFC/M23 mbere y’ibyabereye i Goma, kandi agahakana ko yakoranye n’umutwe wa Wagner ukomoka mu Burusiya.
Ku bijyanye n’ubushobozi bw’ingabo zari zihanganye na FARDC, Potra avuga ko zari zifite ibikoresho n’ikoranabuhanga birimo drones, ibisasu biyoborwa na GPS, ibikoresho byo kurwanya indege n’ikoranabuhanga rishobora kubangamira itumanaho rya gisirikare.
Ibivugwa n'uyu mugabo binahuza ibibazo by’abacanshuro be n’ibyagaragaye mu bikorwa bya Vectus Global, sosiyete y'Umunyamerika Erik Prince washinze Blackwater.
Ku wa 17 Nzeri 2026 uyu mutwe wagabweho igitero muri Kivu y’Amajyepfo cyahitanye cyangwa kigakomeretsa abantu bagera kuri 20 bari bafitanye isano n’abakozi b’iyo sosiyete n’abandi bari ku ruhande rwa Congo.
Ibi byongeye kubyutsa impaka ku kamaro ko gukoresha amasosiyete yigenga mu bikorwa bya gisirikare, cyane cyane iyo bidatanga umusaruro urambye mu kurinda ibirindiro by’ingenzi.



