Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara Ateenyi yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko umushinga wiswe " Kagame Valley Dam" ntacyo wamariye abaturage batuye mu Karere ka Isingiro kuva mu myaka umunani ishize kuko ibyari gutuma ugirira abaturage akamaro byibwe.
Ibi Minisitiri Balaam yabimenyeshje inteko avuga ko uyu mushinga nta na kimwe mu byo wari uteganyije kugeza ku baturage, ntacyo ukibafasha.
Umushinga wiswe 'Kagame Valley dam' ni ibikorwa remezo by'amazi byubatswe na Leta ya Uganda mu Karere ka Isingiro, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'icyo gihugu, kamwe mu turere two mu gace ka Ankole. Rwari rugamije gufasha abaturage kubona amazi yo gukoresha mu ngo, kuhira imyaka, guha amatungo no guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.
Balaam yavuze ko ubwo yari mu ngendo ze gusura uturere, yageze muri Isingiro asanga uyu mushinga ntacyo ukimariye abaturage. Ati " Uriya mushinda (idamu) imaze imyaka umunani idakora. Igikenewe ni ipompo izamura amazi kuko yo aruzuye ariko iyo pompo yaribwe ndetse n'imirasire y'izuba yo kuyikoresha ntayo."
Minisitiri Barugahara yasabye Minisiteri y'Amazi n'Ibidukikije kugira icyo ikora kugira ngo pompe n'ibikoresho byabuze bisimbuzwe, uru rugomero rutangire gukora kandi abaturage barubyaze umusaruro.
Iki kibazo gitera kwibaza ibibazo by'ingenzi ku micungire y'umutungo wa Leta, cyane cyane ko ibikorwa remezo byubatswe ariko bikaba bitaragejeje ku baturage serivisi byari bigenewe.

