Bwiza

Umuturage yavuze ko polisi yamuhaniye ikosa yakoreye i Nyamagabe kandi atarigeze agerayo

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 16 Ugushyingo 2026 saa 10:29
Umuturage yavuze ko polisi yamuhaniye ikosa yakoreye i Nyamagabe kandi atarigeze agerayo

Umuturage witwa Moses 55 kuri X yavuze ko polisi yamuciye amande yo gutwara imodoka atambaye umukandara ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe, we akavuga ko atigeze agera muri ako gace.

Moses (BWIZA ntiyemeza ko ariyo mazina ye bwite yemewe n'amategeko), kuri X yanditse ko yandikiwe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2026, ari mu Bugesera, polisi yo isubiza ko iryo kosa ryakorewe i Nyamagabe.

Yanditse ati " Mwaramutse Polisi y'u Rwanda? Ubu tuvugana imodoka yanjye bayandikiye ikosa ryo kutambara umukandara kandi ndi i Bugesera Mayanjye mumfashe rwose habayeho kwibeshya."

Polisi y' u Rwanda (RNP) yamusubije ngo" Muraho, wandikiwe ikosa ryo kutambara umukandara utwaye ikinyabiziga tariki ya 07/11/2026 uri mu Karere ka Nyamagabe ahitwa Gasarenda. Ntakwibeshya kwabayeho. Murakoze."

Mu gusubiza ubu butumwa, Moses 55 yavuze ko kuri iyo tariki imodoka ye itigeze ikandagira i Nyamagabe. Ati " Ko ntigeze njyayo se kandi."

Hari abatwara ibinyabiziga bagiye binubira gucibwa amande y’ibyaha byo mu muhanda bavuga ko batakoze, cyangwa bakoherezwa ubutumwa bubabwira ko ikinyabiziga cyabo cyagaragaye mu gace batigeze bajyamo.

Mu biganiro byo kuri Reddit mu Ukwakira 2024, hari uwavuze ko yaciwe amande kubera umuvuduko ukabije i Byumba, kandi avuga ko atazi n'inzira ijyayo. Abandi na bo bagaragaje ko bahuye n'ibibazo bisa.

Raporo yakozwe ku ikoreshwa rya camera zipima umuvuduko mu Rwanda igaragaza ko hari abatwara ibinyabiziga binubiye guhabwa amande mu gihe batari batwaye imodoka, cyangwa imodoka zabo zitigeze ziva aho zari ziparitse. Raporo inagaragaza ibibazo bishobora guterwa no kutavugurura amakuru y'uburenganzira ku kinyabiziga nyuma yo kugurishwa.

Polisi y'u Rwanda ifite uburyo bwo gusuzuma no gukuraho amande yatanzwe ku makosa atakozwe. Ku rubuga rwayo, yemera ko umuntu ashobora kuba yaraciwe amande mu buryo butari bwo kandi agasaba ko asubirwamo.

Umuntu wahawe amande atari yo yabigenza ate?

Polisi itanga amabwiriza akurikira:Kuzuza ifishi ya Traffic Fines Review,kuyohereza kuri patrs@police.gov.rw, gusaba isuzuma mu gihe kitarenze iminsi ibiri uhereye igihe ubutumwa bw'ihazabu bwatangiriye.

Polisi y'u Rwanda ivuga ko isubiza ubusabe mu gihe cy'iminsi ibiri.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.